Benzema ni umwe mu bantu batanu bari imbere y’ubutabera kubera ibyabaye mu 2015, bigatuma ahagarikwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu gihe cy’imyaka itanu n’igice.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33, watsinze igitego mu mukino wa Champions League wabaye ku wa Kabiri hagati ya Real Madrid na Shakhtar Donetsk muri Ukraine, ntabwo ari kugaragara mu rubanza rw’iminsi itatu ruri kubera i Versailles kuva ku wa Gatatu.
Mu nshuro zitandukanye, yagiye ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko yageragezaga gufasha Valbuena kuva mu kibazo yarimo, bitari ukumutega umutego wo kumwishyuza amafaranga kubera amashusho yagaragayemo akora imibonano mpuzabitsina.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ukwakira 2021, Umushinjacyaha Ségolène Marés wasabye ko Benzema ahabwa igifungo cy’amezi 10 asubitse, yabwiye urukiko ko uyu mukinnyi atari umuntu mwiza ku buryo yari arimo kugerageza gufasha.
Ati “Benzema ntabwo ari umusamariya mwiza wageragezaga gufasha. Yabikoze kugira ngo habeho ibiganiro agamije kugera ku ntego yabo kandi kugira ngo abasabaga amafaranga ngo bayabone.”
Ségolène Marés yasabye kandi ko Benzema acibwa amande y’ibihumbi 75€. Ku bandi bane bareganwa na Benzema, yasabye ko bahabwa igihano kiri hagati y’amezi 18 n’imyaka ine gisubitse.
Benzema yongeye guhamagarwa mu Ikipe y’u Bufaransa muri Gicurasi uyu mwaka, mbere ya EURO 2020, ndetse aherutse gutwarana na yo irushanwa rya UEFA Nations League ryasojwe ku wa 10 Ukwakira 2021.
Valbuena we yatakaje umwanya mu Ikipe y’u Bufaransa kuva mu 2015 ndetse ntarongera guhamagarwa.
Mu buhamya yatanze ku munsi wa mbere w’urubanza, ku wa Gatatu, Valbuena yavuze ko ibyamubayeho byatumye yumva afite ubwoba ndetse ahangayikishijwe n’ahazaze he muri ruhago.
Ati “Nari mbizi ko niba amashusho agiye hanze ibintu byashoboraga kuba bibi kuri njye mu ikipe y’u Bufaransa kandi ni ko byagenze.”
Umwe mu bashinjwa gucura umugambi wo kwaka uyu mukinnyi amafaranga, Mustapha Zouaoui, yasabye imbabazi kuri uyu wa Kane ubwo yari mu rukiko.
Umwanzuro w’urukiko uzatangazwa ku wa Gatanu, ku munsi wa nyuma w’uru rubanza rw’iminsi itatu.
Inkuru bifitanye isano: Karim Benzema ashobora gufungwa imyaka itanu


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!