Mu bagore, iki gihembo cyegukanywe na Alexia Putellas ukinira FC Barcelona.
Ibi birori byabaga ku nshuro yabyo ya 66 byari byitabiriwe n’abakinnyi batandukanye, abatoza, abakanyujijeho ndetse n’abandi batumirwa bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru ku Isi.
Benzema yegukanye iki gihembo nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino yatsinzemo ibitego 44 mu mikino 46, anahesha ikipe ye gutwara ibikombe bya LaLiga na UEFA Champions League.
Sadio Mane yaje ku mwanya wa kabiri, Kevin de Bruyne aba uwa gatatu, naho Robert Lewandowski aza ku mwanya wa kane.
Gavi ukinira FC Barcelona ni we wahawe igihembo kizwi nka Kopa Trophy, gihabwa umukinnyi ukiri muto w’umwaka.
Ni ubwa mbere Benzema w’imyaka 34 yegukanye iki gihembo gikomeye. Ni igihembo yaherewe i Paris, agishyikirizwa na Zinedine Zidane.
Benzema yavuze ko atewe ishema n’iki gihembo, ashimangira ko "byari inzozi kuva mu bwana"
Yashimiye abakinnyi bakinana muri Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Uyu mwaka kandi hatanzwe igihembo gishya cy’umukinnyi witwaye neza akabanira bagenzi be neza n’ikinyabupfura, Socrates Award, cyahawe Sadio Mane.
Umunyezamu witwaye neza yabaye Thibaut Courtois ukinira Real Madrid wahatanaga na Ederson Moraes na Alisson Becker. Nyuma yo guhabwa iki gihembo ariko, Manchester City yabaye ikipe y’umwaka wa 2021-2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!