Tariki 18 Ugushyingo 2018 nibwo uwari Umutoza Mukuru wa APR FC, umunya-Serbia Ljubomir "Ljupko" Petrović yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe asimbuzwa uwari umwungirije Jimmy Mulisa.
Kuva ubwo APR FC ntabwo yazibye iki cyuho kiri mu itsinda ry’abatoza bayo ariko hari izina rizwi mu mupira w’u Rwanda ryahise ritangira kwinjira mu mitoreze ya APR FC.
Iryo ni Karim Kamanzi wanakiniye iyi kipe y’ingabo mu myaka 20 ishize, mu mwaka w’imikino wa 1998-99.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko uyu mugabo w’imyaka 35 amaze iminsi yitabira inama zihuza abayobozi ba APR FC n’abatoza akanafasha Jimmy Mulisa mu kazi ke ariko ntabwo ajya agaragara ku ntebe y’abatoza.
Muri iki cyumweru nibwo uyu mutoza yanatangiye gukoresha imyitozo muri APR FC ariko inshuti ye magara, Umutoza Mukuru Jimmy Mulisa we yahakanye ko yaba yaramusabiye akazi.
Ati “Karim twarakinanye. Arashaka kujya mu mwuga wo gutoza. Nkanjye wamutanzemo angisha inama nkazimugira. Amaze igihe aza mu myitozo akimenyereza areba ukuntu yatangira umwuga. Nk’umuntu uzi iby’umupira aba areba njye ndi ku ntebe y’abatoza hari igihe aza akambwira ibyo twakosora. Ariko abatoza basanzwe hano barahagije. Ibyo kumuzana ngo dukorane si ibyanjye ni inshingano z’abayobozi.”
Nubwo Mulisa yabihakanye ariko bivugwa ko inama Karim amugira azumva vuba zikanamufasha mu myanzuro afata mu kibuga kurusha izo Didier Bizimana na Miodrag Radanovic bamuha dore ko bombi bize ibyo kongerera imbaraga abakinnyi (Fitness Coaching).
Karim Kamanzi yakiniye amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR FC hagati ya 1997 na 2001 mbere yo kwerekeza mu makipe yo mu Bubiligi arimo KAS Eupen, RFC Battice na RCS Visé hagati ya 2001 na 2006.
Uyu mugabo yakinnye kandi muri SHB Ðà Nẵng yo muri Viêt Nam mbere yo gusoreza umwuga wo gukina umupira w’amaguru muri Enosi Alexandroúpoli yo mu Bugereki mu 2011.
Yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, kuva mu 2004 aho yatsinze kimwe mu bitego bitatu u Rwanda rwatsinze mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia.
Ni cyo gitego cyahesheje u Rwanda inota rimwe imbere ya Guinée Conakry ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Lomami Jean ku munota wa 74 w’umukino.








Ibitekerezo 0