00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi ishobora kongera kugira ikipe ya Ruhago

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 May 2024 saa 04:55
Yasuwe :

Meya w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yatangaje ko bateganya gusubizaho ikipe y’aka karere ihamye kandi ikomeye.

Uyu muyobozi yabigarutseho nyuma yo gusoza irushanwa Umurenge Kagame Cup, aho Umurenge wa Rubengera wo muri aka karere wegukanye igikombe muri ruhago utsinze uwa Kimonyi w’i Musanze ibitego 2-0.

Yagize ati “Tumaze gutunganya ikibuga cya Mbonwa ni cyiza kandi ni kinini cyujuje ibipimo bityo abaturage bazatangira kujya bahakinira. Nyuma turateganya ko nitumara kwisuganya neza twazahakomereza igitekerezo cya stade dufite.”

Hagati ya 2006 na 2009 mu Karere ka Karongi kabarizwaga ikipe ya Kibuye FC. Mukase abajijwe niba bateganya kuzongera gushinga ikipe, yavuze ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yaberetse ko bishoboka.

Ati “Turimo turabitekereza kuko iyi mikino yatweretse ko bishoboka. Tugiye kwicara dutegure neza kuko murabizi ikipe ntabwo ariyo guhubukira. Ikeneye imyiteguro kugira ngo izabe ari ikipe irambye kandi ndumva bishoboka rwose kandi bituri ku mutima cyane.”

Nubwo bimeze bityo, muri uyu mwaka w’imikino mu Cyiciro cya Gatatu hatunguranye ikipe yitwa AS Karongi gusa ntiyarambye kuko Akarere katayemeraga.

Meya Mukase yavuze ko mu gushinga ikipe iyi ariyo ishobora kuzaherwaho cyane ko yagaragazaga ubushake bw’abantu ku giti cyabo.

Ati “Nibyo yari yaje ndetse dushobora kuzayiheraho kuko murumva harimo ubushake bw’abantu ku giti cyabo kandi yakinishaga Abanya-Karongi. Turareba uko tuzayiheraho bityo twubake ikipe y’akarere kacu natwe tugire iduserukira mu byiciro bitandukanye.”

Muri Karongi hahoze Stade Gatwaro yaje gusenywa kugira ngo haboneke ikibanza cyo kwaguriramo Ibitaro by’Icyitegererezo bya Kibuye.

Icyakora muri Kamena 2023 mu Murenge wa Rubengera muri metero nkeya uvuye ku biro by’ Akarere ka Karongi, hatangijwe imirimo yo gutunganya ikibuga cya Mbonwa cyari cyarangiritse no kubaka Stade ya Karongi muri rusange.

Kugeza ubu, imirimo yo kubaka ikibuga irarimbanyije, aho biteganyijwe ko hazakomezwa no ku gice gitwikiriye gifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 2000 bicaye neza.

Umurenge wa Rubengera w'i Karongi wegukanye Umurenge Kagame Cup 2024 muri ruhago
Imirimo yo kuvugurura ikibuga cya Mbonwa irarimbanyije
Azaba ari ikibuga cyujuje ibipimo byemewe
Biteganyijwe ko ahari iki kibuga hazabakwa Stade ya Karongi isimbuye Gatwaro yasenywe
Stade ya Karongi isaba ifite igice gitwikiriye gifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2000

Video: Uwizeye Kambabazi Scovia


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages