00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Katauti agiye kongera kwandikira Perezida Kagame amusaba kurenganurwa

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 2 July 2016 saa 07:35
Yasuwe :

Ndikumana Hamad Katauti wigeze kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi mu nkubiri yo kwambura ubwenegihugu bw’u Rwanda abakinnyi b’abanyamahanga nawe akaza kubwamburwa, yatangaje ko ataratakaza icyizere cyo kubonana na perezida wa Repubulika Paul Kagame kugira ngo amugezeho akababaro agendana ku mutima.

Mu kwezi gushize nibwo Katauti yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame amusaba ko bahura ngo amugezeho icyo yita akarengane yagiriwe akamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda yitwa Umurundi nyamara yaritangiye igihugu akagiha imbaraga ze kuri ubu akaba nta burenganzira akigifiteho.

Katauti ntiyaciwe intege no kuba umukuru w’igihugu atarasubiza ibaruwa yamwandikiye, ngo kuko bishobora kuba byaratewe n’imirimo myinshi igamije guteza imbere igihugu aba afite.

Ati "Nyuma y’aho nandikiye perezida wa Repubulika ntabwo naje kubona igisubizo ariko ngira ngo icyo gihe yari afite gahunda nyinshi asura abaturage mu Turere dutandukanye. Nahise njya muri Tanzania kuva aho ngarukiye ntabwo nari natuza kugira ngo nkomeze iyo gahunda."

Yakomeje agira ati "Mu minsi iri imbere ngiye kongera gukomeza kugira ngo ndebe niba nabona ayo mahirwe kuko mfite byinshi nshaka kumubwira ntashobora kuvugira aha ngaha cyangwa nabwira undi uwo ariwe wese."

Katauti si ubwa mbere agaragaje ko hari icyo yifuza kubwira umukuru w’igihugu kuko no muri 2014,ubwo yemezwaga ko azajya akina nk’umunyamahanga mu ikipe ya Espoir FC, yandikiye umukuru w’igihugu amusaba kurenganurwa.

Katauti wavuye mu Mavubi nabi yongeye kwambara umwambaro w’ikipe y’igihugu agaragaza akanyamuneza ku maso

Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi ndetse akajyana nayo muri CAN 2004 yabereye muri Tunisia, yongeye kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu kuri uyu wa kane ubwo u Rwanda rwanyagiraga Uganda 5-3 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali.

Ati "Ni ibyishimo bikomeye cyane kongera kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu kuko sinatandukanye nayo neza kuko hajemo ibindi bintu bitari byiza ariko ubu ndishimye bikomeye."

Katauti yagarutse ku cyakorwa kugira ngo umupira mu Rwanda wongere gutera imbere.

Ati "Icya mbere tubwizanye ukuri benshi mu bayobora umupira mu Rwanda ntibawuzi. Ibyiza bakwiye kutwegera tukajya inama z’icyakorwa aho guhora turebana ay’ingwe."

Yongeraho ati "Kuba abahoze bakinira Amavubi barahejwe nyamara hari ibyo bayakoreye ndetse bisa naho ubu byanananiranye kongera kubigeraho ni cyo kibazo gikomeye gihari, kitarakemuka biragoye."

Katauti ashobora kuza gutoza imwe mu makipe yo mu Rwanda

Katauti yanatangaje ko nyuma yo guhagarika gukina muri 2014 yatangiye kwihugura mu bijyanye n’ubutoza ndetse hakaba hari amakipe yatangiye kuvugana nayo mu Rwanda kugira ngo ayerekezemo.

Ati "Ntabwo ari njye wakwiha akazi ariko hari amakipe amwe nasabye ko natoza ntibaransubiza ubwo nihagira inyemerera muzambona."

Katauti avuga ko nubwo nta cyangombwa cyo gutoza mu cyiciro cya mbere afite kugeza ubu, bitamubuza kuza gutanga umusanzu we mu ikipe yaba imwifuza kuko icya mbere kuba azi umupira nk’uwawukinnye ibindi yagenda abyiga anatoza.

Yakomeje ashimangira ko n’abandi batoza bo mu Rwanda ariko bagiye binjira muri uyu mwuga.

Katawuti(wambaye nimero 3) ari kumwe na Olivier Karekezi bongeye kugaragara mu ikipe y'igihugu, Amavubi
katauti (wambaye 3) yishimira intsinzi ku mukino wa gicuti Amavubi yanyagiyemo Uganda 5-3
Katawuti yishimiye kongera kugaragara yambaye umwenda w'ikipe y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages