00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Katawuti agiye gufatanya na Sosthene gutoza Musanze FC

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 August 2016 saa 07:55
Yasuwe :

Ndikumana Hamadi Katawuti wahoze ari kapiteni w’Amavubi, nyuma y’iminsi yihugura mu butoza yamaze kumvikana na Musanze FC kuyerekezamo nk’umutoza wungirije.

Katawuti utari urigera atoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka utaha azagaragara afatanya na Habimana Sosthene mu gutoza Musanze FC nyuma y’uko ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwayo bigenze neza.

Nk’uko umunyamabanga wa Musanze FC, Masumbuko Mussa yabitangarije IGIHE, iyi kipe yahisemo gukorana na Katawuti nk’umutoza wungirije bitewe n’izina rikomeye yagize akiri umutoza ndetse akaba nyuma yo guhagarika gukina yaragiye kwihugura mu gutoza bityo akaba hari byinshi azafasha abakinnyi ku bijyanye n’inararibonye afite.

Yagize ati “Nibyo Katawuti twaganiriye kandi byagenze neza ndumva ducye dusigaye bitarenze ejo [ku Cyumweru] nyuma ya saa sita tuzamutangaza ku mugaragaro. Yabaye umukinnyi ukomeye mu gihugu no hanze kandi yari amaze iminsi yihugura mu butoza, hari byinshi azadufasha haba mu ikipe ndetse no kuzamura umupira mu Karere kacu.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’aho bahinduriye ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abayitozaga bakagenda ubu bashaka kubaka ikipe ikomeye itazongera kurisha imitima abaturage ba Musanze .

Ati “Umutoza mushya Habimana twamusabye kuza nibura mu myanya irindwi ya mbere. Birumvikana ntidushaka gusubira nk’aho twari umwaka ushize hatumaga abakunzi b’ikipe badasinzira batinya kumanuka.”

Iyi kipe itarasinyisha umukinnyi n’umwe mushya kuko yari yabanje gushaka abatoza, umuvugizi avuga ko bagiye kujya ku isoko bahahe kugira ngo bongerere amaraso mashya abakinnyi bari basanzwe.

Umwaka ushize Musanze FC yarangije ku mwanya wa 14 n’amanota 29 iri imbere ya Rwamagana City na AS Muhanga zahise zimanuka mu cyiciro cya kabiri ari na byo byatumye ihita isezerera George Ssemogerere wayitozaga.

Katawuti wabaye kapiteni w'Amavubi agiye gutoza Musanze FC
Katawuti (iburyo) ngo yari amaze iminsi yihugura mu butoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages