Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino wa nyuma w’iri rushanwa rihuza amakipe yahize andi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Ni umukino wa nyuma wari ukomeye kuko Kawempe Muslim Ladies na Kenya Police Bullets FC zahanganye mu minota 90 y’umukino, ariko mu minota 120 y’umukino iyi kipe yo muri Uganda ihita ibona igitego cy’intsinzi. Ni igitego cyatsinzwe na Agnes Nabukenya.
Commercial Bank of Ethiopia yo muri Ethiopia yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo kunyagira Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 6-1.
Umutoza Mukuru wa Kawempe isanzwe ari ikipe y’ikigo cy’amashuri, Ayub Khalifa Kiyingi, yavuze ko ikipe ye yitwaye neza kandi ari bwo urugendo rugitangira mu rwego rwo kurushaho kuzitwara neza mu matsinda.
Kawempe yatsinze ibitego 12 yinjizwa kimwe mu irushanwa, inatsinda imikino yose kugeza igeze ku gikombe. Agnes Nabukenya yayitsindiye ibitego bitanu, akabinganya na Martha Amunyolete Emedot wa Kenya Police Bullets.
Iyi kipe yegukanye CECAFA izahagararira akarere mu mikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League, ari na bwo bwa mbere igiye kurikina. Igihugu kizakira imikino ntikiramenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!