00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayiranga Baptiste mu biganiro byo gukomeza gutoza Rayon Sports

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 22 July 2015 saa 04:30
Yasuwe :

Nyuma yo gusimbura by’agateganyo umutoza Andy Mfutila Magloire, Kayiranga Baptiste watoje Rayon Sports imikino 13 agatsindamo umunani, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na Police FC ari mu biganiro byo gukomeza gutoza iyi kipe yabaye iya gatanu muri shampiyona.

Ubwo yagirwaga umutoza wa Rayon Sports muri Werurwe, Kayiranga Baptiste yahawe amasezerano yagombaga kurangirana na Nyakanga nyuma gato y’igikombe cy’Amahoro.

Aganira na IGIHE.com, Niyomusabye Emmanuel, umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko bishimiye umusaruro umutoza Kayiranga yabahaye aho yatsinzwe umukino umwe, banganya ibiri, batsinda itatu ya shampiyona mu gihe uwo yari asimbuye Mfutila yari amaze 10 adatsinda.

Yagize ati " Kayiranga turikuganira, hari ibyo adusaba kugira ngo asinye birimo kugura abakinnyi kugira ngo agire ikipe dushaka."

Kayiranga Baptiste yatsinzwe umukino wa shampiyona atsindirwa kuwa nyuma w'igikombe cy'Amahoro
Rayon Sports iri mu biganiro na Kayiranga Baptiste ngo akomeze kuyitoza

Kayiranga wari waravuye muri Rayon Sports mu 2010 abafana bamumennyeho inkari yigaruriye imitima ya benshi agera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ariko atsindwa na Police FC igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric.

Niyomusabye avuga ko nubwo amasezerano bari bafitanye na Kayiranga yarangiye, yakomeje kubafasha mu kugura abakinnyi cyane abakiri bato barimo Muhire Kevin na Nshuti Dominique Savio.

Byavuzwe ko iyi Rayon Sports yatakaje abakinnyi nka Bizimana Djihad (APR FC), Ndatimana Robert (Police FC) na Muganza Isaac (Police FC) yamaze kumvikana n’abana bakinaga mu Isonga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri barimo Ndacyayisenga Alex, Hategekimana Bonheur, Mugisha Francois, Niyonzima Olivier na Ndacyayisenga Jean d’Amour.

Umunyezamu Ndayishimiye Eric "Bakame" niwe wenyine umaze kongera amasezerano.

Kayiranga yatangiye kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato benshi bakiniraga Isonga FC
Kayiranga yatoje Rayon Sports imikino 13 atsindamo 8 atsindwa ibiri

Kimwe nk’igihe yabaga umutoza wa Mukura VS, Kayiranga Baptiste yashatse kubaka ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato ariko yirukanwa ku munsi wa gatandatu afite inota rimwe.

Mu myaka itatu ishize Rayon Sports yatangiye rimwe umwaka w’imikino ifite umutoza.

Nyuma y’aho Ntagwabira Jean Marie atongerewe amasezerano mu 2012 ikimuka i Kigali, Rayon Sports yivanze na Nyanza, iyi kipe yatangiye umwaka w’imikino iyobowe na Bizimungu Ali wari umutoza wungirije muri Rayon Sports na Mbarushimana Abdu wa Nyanza kugeza ubwo Didier Gomez da Rosa aje ku munsi wa gatandatu batsindwa na Mukura VS ibitego 2-1.

Nubwo mu 2013-2014 Rayon Sports yatangiranye umutoza Gomez wari watwaye igikombe cya shampiyona, yatoje imikino 12 asigira ikipe Mbusa Koumbi Billy kugeza Luc Eymael aje.

Eymael yagiye shampiyona irangiye asimburwa na Jean-François Losciuto watoje imikino ya CECAFA Kagame ajya gutoza muri Burkina Faso shaampiyona itaratangira, Habimana Sosthene wari umwungirije ayitoza kugeza Mfutila agizwe umutoza mu mpera za 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages