Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’abakinnyi ndetse n’abatoza babarizwa muri ruhago y’abagore, batakambira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, na Minisiteri ya Siporo, basaba ko bakwiye kwitabwaho uko bikwiye.
Ni nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’Abagore yakuwe mu marushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022.
Umutoza wa AS Kigali WFC, Kayitesi Egidie yavuze ko inzego bireba zikwiye guha agaciro umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda kuko abawubamo bashoboye.
Yagize ati “Turasaba ko mu mupira w’abagore hajyamo abantu babizi, bashobora kuvuganira abagore. Kudakina na Djibouti, n’u Burundi n’izindi, ni igisebo rwose. Mu mupira bisaba kwipima ukamenya uko uhagaze.”
Yakomeje agira ati “Ikipe kuba yatsindwa byashoboka yatsindwa ariko se igisubizo ni ugukura ikipe y’abagore mu marushanwa? Njye numva ikipe y’Igihugu y’Abagore yahabwa umutoza uhoraho akazajya akurikirana umunsi ku wundi abakinnyi mu makipe yabo.”
Uyu mutoza kandi yakomeje asaba uhagarariye umupira w’abagore muri FERWAFA, ko yagerageza kwegera amakipe y’abagore cyane ahereye mu Cyiciro cya Kabiri kugeza mu Cyiciro cya Mbere kugira ngo anamenye imbogamizi bahura nazo.
Mu minsi ishize nibwo Ikipe y’Igihugu y’Abagore yabujijwe kujya gukina na Djibouti mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizakinwa mu mwaka utaha.
U Rwanda na Djibouti byagombaga guhura mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022 kizabera muri Maroc.
Tariki ya 20 Ukwakira 2021 ni bwo byari biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina umukino wa mbere muri Djibouti mu gihe uwo kwishyura wari kubera i Kigali ku wa 26 Ukwakira 2021.
Nyuma y’ikurwa muri aya marushanwa, ahari abakinnyi b’abakobwa bumvikanye bafite akababaro kenshi kanabateye kuvuga ko bakwiye guhabwa uburenganzira bakajya gukinira ibindi bihugu.
Tariki ya 24 Werurwe 2019 ni bwo Ikipe Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore iheruka umukino wa gicuti ubwo yanganyaga igitego 1-1 n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu.
Shampiyona y’abagore mu byiciro byombi yaratangiye ndetse hanakinwe umukino umwe ku makipe amwe andi amaze gukina imikino ibiri. Iyi shampiyona yaherukaga gukinwa muri Werurwe 2020 ihita ihagarikwa na COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!