Kuri iki Cyumweru saa 17:30 nibwo Kayumba yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we, umukunzi we Nishimwe Cléore n’umukinnyi mugenzi we Nsabimana Eric Zidane bakinanaga muri AS Kigali.
Yahagurutse i Kigali n’indege ya RwandAir ijya i Nairobi ya saa 19:45, aho agiye gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya Sofapaka FC yasoreje shampiyona ishize ku mwanya wa gatanu n’amanota 53, irushwa na Gor Mahia FC yegukanye igikombe amanota 22.
Uyu myugariro umaze gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi imikino 27 yabwiye IGIHE ko yafashe umwanzuro wo gusinyira Sofapaka ariko hari n’izindi kipe zo muri Kenya zamwifuzaga.
Ati “Ubundi nagiye muri Kenya ngiye kumvikana na AFC Leopards kuko niyo yagaragazaga ko inyifuza cyane nubwo na Sofapaka na Tusker FC nazo twari twaravuganye.”
Gusa nageze yo umuvandimwe wanjye Mico Justin ukina muri Sofapaka FC ambwira ko abayobozi b’ikipe ye bashobora kumpa ibyo nifuza kurusha AFC Leopards.”
“Ushinzwe kunshakira isoko yavuganye n’amakipe yose birangira mpisemo Sofapaka kuko usibye no kuba bampa ibyo nshaka nanivuganiye n’umutoza wayo ambwira ko ankeneye.”
Bivugwa ko Soter Kayumba yaguzwe ibihumbi 15 by’Amadolari agomba guhabwa wenyine kuko yari yararangije amasezerano muri AS Kigali, akazahembwa ibihumbi bibiri by’amadolari buri kwezi.
Uyu myugariro biteganyijwe ko atangira imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ugushyingo 2018, agakina umukino wa mbere muri iyi kipe mu mpera z’iki Cyumweru aho bazatangira imikino ya gicuti ibanziriza shampiyona yo izatangira tariki 5 Ukuboza 2018.











Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0