Kiyovu Sports yatandukanye na Myugariro wayo wo hagati Ndayishimiye Theirry igomba gushaka umusimbura we.

Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko ibiganiro byagenze neza ejo kuwa Kane tariki 8 Kanama 2019 ku buryo hasigaye uruhare rw'umukinnyi ko yashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akinira Urucaca, bitarenze mu cyumweru gitaha.

Kazindu w'imyaka 26 yari asoje amasezerano y'imyaka ibiri muri Gasogi United yagezemo mu 2017 avuye muri Musanze FC atamenyekanyemo cyane ubwo yavaga mu Isonga Football Academy.

Myugariro Kazindu Guy wakiniraga Gasogi United ari mu biganiro na Kiyovu Sports ngo asimbure Ndayishimiye Theirry watandukanye n'Urucaca
Myugariro Kazindu Guy wakiniraga Gasogi United ari mu biganiro na Kiyovu Sports ngo asimbure Ndayishimiye Theirry watandukanye n'Urucaca