Kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzeri 2018 kugera tariki 7 Ukwakira 2018 ku kibuga Uwanja wa Taifa mu Murwa mukuru wa Tanzania, i Dar es Salaam hazakinirwa irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Gatanu ‘2018 FIBA Africa Zone Five Club Championships’.
U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri; REG BBC na Patriots BBC yagabanye ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka. Zakoze ku bakinnyi beza bose mu Rwanda zinatira abakina hanze.
REG BBC ihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa yatiye abakinnyi batanu muri 17 yahagurukanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2018 ijya muri Tanzania.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bakina hanze yatiye ni Gasana Kenneth ukinira Club Tanger yo muri Maroc, Manzi Dan Sorozo ukinira University of Texas Rio Grande Valley yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hamza Ruhezamihigo (udafite ikipe), Engelbert Beleck Bell (Umunya-Cameroun udafite ikipe), Stephen Shepherd ukinira Benedictine Springfield University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi kipe yatanze amafaranga menshi kuri aba bakinnyi ngo bemere kuyikinira iri rushanwa ry’icyumweru kimwe.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Gasana Kenny yatanzweho ibihumbi bine by’amadolari, asaga miliyoni 3 400 000 Frw, naho Hamza Ruhezamihigo we atangwaho 3 500 arenga gato miliyoni eshatu z’amanyarwanda.
Ibi byose byakozwe hagamijwe guhanganira iki gikombe nkuko IGIHE yabitangarijwe n’Umutoza wa REG BBC, Ngwijuruvugo Richard Patrick.
Ati “Aba bakinnyi bashya ntabwo baje kudufasha kuko ntabwo turi ikipe mbi ubusanzwe ahubwo baraje ngo twunganirane dushyire imbaraga hamwe kuko turifuza gutwara igikombe.”
“Ni irushanwa rikomeye kuko nk’Abarabu baba bakomeye cyane. Niyo mpamvu twagerageje gushyiramo amaraso mashya ngo duheshe ishema igihugu. Ntitwabyina intsinzi tutarakina ariko nzi neza ko tuzaba turi ikipe imwe mu zihabwa amahirwe”
Mu bagabo iri rushanwa ry’iminsi irindwi rizitabirwa n’amakipe 11 akomeye muri aka karere ka gatanu.
Arimo nka Patriots BBC na REG BBC (zo mu Rwanda) Wolkite City na Ethiopian Water Sport (zo muri Ethiopia) JKT na Oilers BBC (zo muri Tanzania) New Stars (y’i Burundi) KPA na Strathmore (zo muri Kenya) Al ahly na Sommohua (zo mu Misiri).
Urutonde rw’abakinnyi 17 REG BBC yajyanye muri Tanzania
1. Ali Kubwimana Kazingufu
2. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
3. Mukengerwa Benjamin
4. Habiyaremye Patrick
5. Ikishatse Hervé
6. Nkurunziza Christ Walter
7. Nshizirungu Patrick
8. Shyaka Olivier
9. Kami Kabange
10. Ncogoza Brunel
11. Kaje Elie
12. Ngandu Mbanze Bienvenue
13. Gasana Kenneth
14. Manzi Dan Sorozo
15. Hamza Ruhezamihigo
16. Engelbert Beleck Bell
17. Stephen Shepherd








Ibitekerezo 0