Ni amakuru yemejwe n’ikipe ye ya Bossman Knights yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Kenya asanzwe akinira, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026.
Iyi mpanuka yabaye nyuma y’uko bakinnye umukino w’ishiraniro wabahuje na Khwilare FC bagatsindwa ibitego 3-1, mu mukino Wandera yari yaherewemo ikarita y’umutuku anasohoka mu kibuga ku munota wa 20.
Yagjze iti “Twemeje inkuru y’akababaro. Gabby yagonzwe n’imodoka. Ni ibihe bikomeye kandi bibabaje kuri twe, akomeze kuruhuka mu mahoro.”
Wandera yakiniye amakipe atandukanye muri Kenya. Aya arimo Bidco United, Nzoia Sugar FC na Kakamega Homeboyz, Tusker FC zo mu Cyiciro cya Mbere.
Amakipe atarabigize umwuga yakiniye ni Roto Moulders, Tuffrun, KenAfrica, Maveto na Ruiru Hotstars.
Uyu myugariro yitabye Imana mu gihe Kakamega Homeboyz na yo iheruka kubura umukinnyi wayo wo mu kibuga hagati, ari we Silas Abungana wishwe azira amakimbirane yo mu muryango we.








Ibitekerezo 0