Copa América y’uyu mwaka, iteganyijwe kuva tariki ya 20 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanga, izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho izaba irimo abasifuzi 101 barimo abagore umunani.
Edina Alves wo muri Brésil na Maria Victoria Penso wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazaba ari abasifuzi bo hagati mu gihe Tatiana Guzman wo muri Nicaragua azaba akoresha ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR].
Umunya-Brésil Neuza Back, Mary Blanco wo muri Colombia, Migdalia Rodriguez wo muri Venezuela n’Abanyamerika Brooke Mayo na Kathryn Nesbitt, bose bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande.
Mu itangazo rya CONMEBOL, iyi Mpuzamashyirahamwe yagize iti "Ni icyemezo kidasanzwe kandi cyumvikana cyafashwe na CONMEBOL kuva mu 2016, kigamije iterambere no kwinjiza mu mwuga abagore benshi haba mu kibuga no hanze yacyo, duteza imbere uburinganire mu marushanwa atandukanye."
Mu 2021, Alves yabaye umugore wa mbere wasifuye irushanwa ry’abagabo mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe. Back na Nesbitt basifuye imwe mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar.
Penso, Mayo na Nesbitt batoranyijwe kandi mu bazasifura ruhago mu Mikino Olempike ya 2024 izabera mu Bufaransa mu mpeshyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!