Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 nibwo Rayon Sports na APR FC zikina umukino wa shampiyona w'umunsi wa munani.

Ku nshuro ya mbere uyu mukino Rayon Sports irawukina ifite rutahizamu wayo Jonathan Raphael Da Silva yavanye muri Sousa Esporte Clube Football yo muri Brazil.

Uyu rutahizamu yari yateje kutumvikana hagati y'ikipe ye na FERWAFA kuko FIFA yamwemeje nk'umukinnyi wa Rayon Sports ariko ishyirahamwe ry 'umupira w'amaguru mu Rwanda ryo ritinda kumuha ibyangombwa.

Ferwafa yatangazaga ko agomba kubanza gutegereza ko imikino ibanza irangira byari gutuma atangira gukina muri Gashyantare 2019.

Uyu mwanzuro watewe utwatsi n'abayobozi ba Rayon Sports barimo umunyamategeko Me Zitoni Pierre Clever bazindukiye kuri FERWAFA bajya kuburana icyo bita uburenganzira bwabo.

Nyuma yo kuhamara hafi amasaha atatu, hateranye inama y'ubuyobozi bwa FERWAFA yemeza ko uyu rutahizamu yemererwa gukina nubwo nta tegeko ryagendeweho bifuje gutangariza abanyamakuru nyuma yo gufata uyu mwanzuro.

Raphael Da Silva ari mu bakinnyi Robertinho Olveira mwene wabo (umunya- Brésil) ari bukoreshe ahangana na APR FC mu mukino utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Raphael Da Silva yemerewe gukina umukino wa mbere muri Rayon Sports iraza guhangana na APR FC
Raphael Da Silva yemerewe gukina umukino wa mbere muri Rayon Sports iraza guhangana na APR FC