Uyu muyobozi yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025 nyuma y’uruzinduko Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangiye gukora asura ibikorwaremezo bya siporo biri mu turere twa Gasabo, Gicumbi na Nyagatare. Ibi bikorwa byubatswe binyuze muri gahunda ya “FIFA Forward Project”.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje ko hoteli y’iri shyirahamwe izatangira gukora muri Mutarama 2026.
Yagize ati “Inyubako isa nk’aho yarangiye n’umujyi waduhaye uruhushya rwo kuyikoresha. Ubu tugiye kwihutisha uzayikoresha no kuba yatangira gukora. Duteganya ko n’ibibuga bizarangira muri Mutarama 2026.”
Yakomeje agira ati “Turateganya rero ko mu ntangiriro z’umwaka utaha iyi nyubako izaba yatangiye gukoreshwa. Tuzahera ku makipe y’igihugu azajya akorera umwiherero hano n’andi ashobora kuzaza arabyemerewe, amahugurwa n’abandi bose bakora ibijyanye n’umupira w’amaguru. Ikintu tuzashyiramo imbaraga ni uko muri Mutarama 2026 byose bizatangira.”
Imbere y’iyi nyubako hari kubakwa ikibuga, Perezida Shema yavuze ko kizatunganywa neza ku buryo cyazajya cyunganira Kigali Pelé Stadium.
Ati “Iki kibuga gifite ibipimo byemewe bityo tuzubaka n’urwambariro rwiza kuko yashobora kwakira abantu 1000 bityo kikazajya cyunganira Kigali Pelé Stadium ku mikino idafite abafana benshi. Dufite n’ikibuga gito abana bazajya bakoresha n’abantu bo muri Remera bazajya basohokera hano bakaharebera imikino.”
Iyi hoteli y’inyenyeri enye igizwe n’ibyumba bigera kuri 88 yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016.
Yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, ni ukuvuga arenga miliyari 4 Frw yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi ari bo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA n’iryo muri Maroc.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!