Ni itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Arsenal, rivuga ko buri wese ufite aho ahuriye n’iyi kipe cyane cyane uwabanye n’uyu mukinnyi iyi ari inkuru y’akababaro.
Campbell yakiniye Arsenal imikino igera kuri 228 mu myaka yo mu 1980 ndetse no mu 1990, ayifasha kwegukana Igikombe cya Mbere cya Shampiyona y’u Bwongereza, icya FA Cup ndetse n’icy’u Burayi (European Cup).
Nyuma yo kwandika amateka akomeye muri iyi kipe, yerekeje muri Nottingham Forest atakiniye igihe kirekire ahita ajya muri Everton nayo yakoreyemo amateka.
Ni umukinnyi wa mbere wabaye kapiteni wa Everton ari umwirabura ndetse anaba umukinnyi ukunzwe cyane n’abafana nyuma yo gutsinda ibitego icyenda mu mikino itanu, byatumye iyi kipe itajya mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 1998-99.
Wayne Rooney ni umwe mu bagaragaje amarangamutima cyane kubera kubura uyu mugabo, avuga ko ari “amakuru y’incamugongo. Kev yari mwiza kubo basangiye ikipe ariko ibirenze ibyo yari umuntu udasanzwe, yamfashije byinshi cyane mu rugendo rwanjye.”
Mbere yo guhagarika gukina mu 2007 yanyuze muri West Bromwich Albion ndetse na Cardiff City, akomeza kuba hafi ya ruhago nk’umusesenguza wayo ku bitangazamakuru bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!