00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Ebene wigaragaje muri B&B Drafting League yasinyiye AS Kigali

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 9 August 2023 saa 05:37
Yasuwe :

Umunya-Cameroun, Kevin Ebene wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi w’irushanwa rya B&B International Football Drafting League aho yatsinze ibitego bine mu mikino itatu, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali nyuma y’icyumweru akora igeragezwa muri Mukura Victory Sports.

Uyu munya-Cameroun w’imyaka 27 uca imbere ku mpande afasha ba rutahizamu ndetse ushobora no gukina inyuma yabo yifujwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse agera ku kibuga cy’imyitozo cya Skol aho Gikundiro isanzwe ikorera imyitozo gusa umutoza wayo, Umunya-Tunisia Yameni Zelfani Alfani ntiyamwemerera kwinjira mu kibuga abwira ubuyobozi ko atakoresha umukinyi udafite amasezerano.

Nyuma yo kubengwa na Rayon Sports yerekeje muri Mukura Victory Sports akoramo imyitozo icyumweru, Umutoza wayo, Umunya-Tunisia Lotfi Afahmia ufite abakinnyi batanu baca ku mpande yahinduriye umwanya Ebene kugira ngo arebe niba muri ba rutahizamu babiri gusa Ikipe ifite kugeza ubu yatanga umusanzu akaba uwa gatatu.

Uyu musore wagoye cyane Ikipe ya APR FC mu mukino banganyijemo igitego 1-1 wo kwizihiza imyaka 60 Mukura VS imaze ishinzwe, warebwaga na Cassa Mbungo Andre usanzwe utoza AS Kigali. Nyuma y’umukino Ebene yasubiye i Kigali ashyira umukono ku masezerano yo gukinira Ikipe y’Abanyamujyi imyaka ibiri kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2023.

IGIHE yashyize Ebene mu bakinnyi barindwi bitwaye neza ku munsi wa mbere w’irushanwa rya B&B International Football Drafting League nyuma yaryo aza kwegukana igihembo cy’uukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

Ebene, umusore w’ibigango yakiniye amakipe y’iwabo atandukanye nka Astres FC de Douala, UMS de Loum ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun y’Abari Munsi y’imyaka 23 mu 2016 n’iy’Abakina imbere mu gihugu ya CHAN 2020 yabereye iwabo.

Kevin Enebe yigaragarije mu irushanwa ryo gushaka impano rya B&B International Football Drafting League
Bagirishya Jean de Dieu 'Jado Castar', Umuyobozi mukuru wa B&B Sports Agency ahobera Kevin Ebene mbere yo guhabwa igihembo cy'umukinnyi wahize abandi muri rushanwa
Iki gihembo yagishyikirijwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Nyonkuru Zephanie
Nyuma y'umukino w'umunsi wa kabiri w'irushanwa B&B International Football Drafting League abayobozi ba SKOL na Rayon Sports bagiye kuganira na Kevin Ebene mu rwambariro
Kevin Ebene wamaze icyumweru akora imyitozo muri Mukura VS yagoye cyane APR FC mu mukino wa gicuti
Umutoza wa Mukura VS, Lotfi Afahmia yagerageje Ebene amushyira imbere nka rutahizamu yiotwara neza nyuma asinyishwa na AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages