Uyu mugabo w’imyaka 32 ntarakinira Amavubi na rimwe. Umutoza Mashami Vincent utoza ikipe y’Igihugu Amavubi, yari aherutse kumushyira mu bakinnyi 34 bagomba kwitabira umwiherero utegura imikino ibiri ya gicuti iteganyijwe ku itariki ya 4 n’iya 7 Kamena 2021 aho Amavubi azahura na Centrafrique.
Amakuru dukesha Football365 Afrique ni uko uyu rutahizamu atazitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu Amavubi ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kubisabwa kenshi ariko agakomeza kwanga.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Kevin Monnet-Paquet kuva yashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 34 bahamagawe atarigera yitaba telefoni igendanwa y’abayobozi ba FERWAFA n’iy’umutoza Mashami Vincent.
Kevin Monnet-Paquet yabonye izuba tariki 19 Kanama 1988 i Bourgoin-Jallieu hafi y’Umujyi wa Lyon mu Bufaransa. Se ni Umufaransa mu gihe nyina akomoka mu Rwanda.
Monnet-Paquet avuga ko ku myaka ine yaje mu Rwanda ahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Togo aho se yari amaze kubona akazi ari na ho yatangiriye amashuri abanza mbere yo gusubira mu Bufarasaa.
Uyu mukinnyi avuga ko nubwo atabaye mu Rwanda igihe kirekire ahafata nk’iwabo nk’uko yigeze kubibwira urubuga rwa interineti rw’ikipe yahoze akinira.
Ati “Nta byinshi nibuka cyane ku Rwanda ariko nterwa ishema no kuvuga ko nkomoka muri kiriya gihugu. Ni igihugu gifite amateka akomeye, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari n’abo mu muryango wanjye bahaburiye ubuzima. Ni ikintu kiri muri njye ariko ntibimbuza ko mvuga ko nkomoka mu Rwanda.”
Si ubwa mbere ahamagawe ntiyitabire ubu butumire. Ubwa mbere ni muri Mutarama 2012, icyo gihe yaganiriye na Ntagungira Celestin wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, wagiye kumureba iwabo imbere y’ababyeyi be birangira yemeye kuzakinira Amavubi ariko ntiyaboneka.
Muri Gicurasi 2014 nanone, Nzamwita Vincent De Gaule wari umaze gutorerwa kuyobora FERWAFA, yasubiye mu Bufaransa kumuganiriza avayo yemerera Abanyarwanda ko Monnet-Paquet yiteguye gukinira Amavubi ariko nabyo biba nka ya mabati.
Uwa nyuma wagiye i Burayi kuvugana n’uyu mukinnyi ni Johnny McKinstry, watozaga Amavubi mu 2015 wagiye kumureba birangira nta cyo bagezeho.
Uyu musore kandi mu 2007-2009 yakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’abari munsi y’imyaka 21 ariko ntabwo yigeze agira amahirwe yo guhamagarwa mu kipe y’Igihugu nkuru y’iki gihugu nubwo yabyifuje kenshi ndetse bikanaba impamvu yo kudakinira Amavubi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!