Ni ikipe igaragaramo amasura mashya nka Kévin Monnet-Paquet ukinira Saint Etienne yo mu Bufaransa utarakinira Amavubi na rimwe, Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi, Buhake Clément ukinira Strommen IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvège n’abandi.
Bamwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kinini bahamagarwa batitabajwe kuri iyi nshuro barimo Fitina Ombolenga na Sugira Ernest.
Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Centrafrique mu kwitegura urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho ku ikubitiro ruzahangana na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.
Iyi mikino ya gicuti iteganyijwe tariki 4 Kamena 2021 no ku wa 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.
Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel. Mbere yo kwinjira mu mwiherero abagize Ikipe y’Igihugu bose bazapimwa Covid-19 maze ku munsi ukurikiraho “Amavubi” azakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Imyitozo izajya iba rimwe ku munsi.
Abakinnyi 34 bahamagawe mu Amavubi:
Abanyezamu (4):
1. Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)
2. Ndayishimiye Eric (AS Kigali)
3. Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norvège)
4. Ntwari Fiacre (Marine FC)
Ba myugariro (11):
5. Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
6. Nirisarike Salomon (URARTU FC, Armenia)
7. Manzi Thierry (APR FC)
8. Mutsinzi Ange (APR FC)
9. Bayisenge Emery (AS Kigali)
10. Niyigena Clément (Rayon Sports FC)
11. Rukundo Dennis (Police FC, Uganda)
12. Ishimwe Christian (AS Kigali)
13. Rutanga Eric (Police FC)
14. Iradukunda Eric (Police FC)
15. Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France)
Abakina hagati (8):
16. Niyonzima Olivier (APR FC)
17. Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
18. Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)
19. Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium)
20. Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali)
21. Manishimwe Djabel (APR FC)
22. Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC)
23. Samuel Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)
Abataha izamu (11):
24. Nshuti Savio Dominique (Police FC)
25. Kwitonda Alain (BUGESERA FC)
26. Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania)
27. Twizerimana Onesme (Musanze FC)
28. Tuyisenge Jacques (APR FC)
29. Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United)
30. Mugunga Yves (APR FC)
31. Byiringiro Lague (APR FC)
32. Kévin Monnet-Paquet (St Etienne, France)
33. Mico Justin (Police FC)
34. Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède)


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!