Nyuma y’uko imaze igihe itakibaho, ikipe ya Kibuye FC igiye kongera kugaragara mu makipe yo mu Rwanda igizwe n’abakinnyi b’abanyarwanda, bitandukanye n’abanyamahanga yakinashaga bayihenda ntacyo binjiza. Ibi byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi.
Kibuye ni ikipe yabarizwaga mu cyahoze ari intara ya Kibuye. Iyo kipe yaje kuba iy’Akarere ka Karongi yari mu cyiciro cya mbere cy’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma iza kumanuka yerekeza mu cyiciro cya kabiri byanatumye isenyuka, inazimira burundu.
Kayumba Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi aremeza ko iyi kipe igiye kongera kubyutswa ndetse ikaba irimo no gushakirwa n’ibindi byangombwa bitandukanye birimo Gare n’ibindi. Yagize ati “iyi kipe yahoze mu biganza byacu ariko ikaduhenda cyane, kuko yakinishaga abanyamahanga benshi umuntu yakwita abacancuro kuko basabaga gukina bamaze guhembwa mu gihe hari n’abahembwaga bakigira mu byabo.”
Yakomeje avuga ko usanga abenshi nta mutima w’ikipe bari bafite ahubwo kwari ukwishakira amafaranga. Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, Kayumba yatangaje ko batangiye amarushanwa mu tugari tugize aka karere, azakomeza mu mirenge agamije gushaka abakinnyi beza bakiri bato kandi bakomoka mu Rwanda bafite umutima w’ikipe n’ishema ry’igihugu cyabo.
Ku bijyanye n’aho izakinira kuko ahahoze sitade Gatwaro iyi kipe yakiniragaho hamaze kwagurirwa ibitaro, Kayumba yatangaje ko akarere kabonye site izubakwaho sitade y’icyitegererezo ndetse ko n’igishushanyo mbonera cyamuritswe, gusa bategereje abaterankunga n’ubwo Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo hari ibyo izabafashamo, ariko batagomba kuyirushya. Ati “ni muri urwo rwego turimo gushaka abafatanyabikorwa kandi dufite icyizere ko bizagerwaho.”



















TANGA IGITEKEREZO