Bamwe mu bagabo bakunda umupira w’amaguru mu Mujyi wa Kigali batangiye guteguza abagore babo kutazubahiriza zimwe mu nshingano kubera imipira y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2014 cyitezwe guhera tariki 12 Kamena 2014.
Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki hagatangira imikino iba ikunzwe n’umubare munini, abagore batewe impungenge n’uko bamwe mu bagabo batangiye kubateguza ibintu byinshi bikunze gukurura amakimbirane nko gutaha nijoro, kudataha bitewe n’imikino ihari n’ibindi.
Bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko batewe impungenge cyane n’uburyo abagabo batangiye kubaha gasopo, ku bintu bimwe na bimwe kubera imikino y’igikombe cy’Isi igiye kubera muri Brésil.
Abagore baganiriye na IGIHE ariko bakaba bahinduriwe amazina bitewe n’umutekano wabo, bavuga ko abagabo babo batangiye kubabwira ko uburyo baganiragamo, bafatiraga hamwe amafunguro n’ibindi bigiye guhinduka no kurara amajoro kuko imipira myinshi yitezwe mu masaha y’ijoro mu Rwanda.
Mukeshimana yavuze ko umugabo we atari asanzwe amaziho gukunda umupira w’amaguru cyane. Yagize ati ”Sinari mbimuziho, ariko ejo yambwiye ko niba ntazajya nza ngo dufatanye kureba imikino y’igikombe cy’Isi, nzajya ryama jyenyine, nkarya jyenyine, kandi igihe cyose nzajya mbona harimo umupira ngomba kwirinda kugira ikindi kintu muvugisha kitajyanye n’umupira urimo kuba; ngo kuri we ikizaba gifite agaciro ni umupira”.
Umugabo w’uwiswe Munyana we yamubwiye ko niba ashaka ko bazajya baganira muri icyo gihe yajya aza bagafatanya kureba umupira igihe yawurebeye mu rugo, ibindi abimuhaho gasopo.
Yagize ati ” Yampaye gasopo ko nta biganiro tuzagirana igihe cyose nzaba mbona umupira watangiye… Ubusanzwe twembi twirirwa mu kazi twaganiraga nijoro, none yanteguje ko bigiye guhinduka. Sinkunda umupira rwose na televisiyo nyirebaho amakuru gusa, nayo yambwiye ko nzajya nyumva kuri radiyo adashaka ikizamurogoya mu gihe umupira uzajya uba ari kuba.”
Uwamahoro yongeyeho ati ”Nawe se umuntu wambwiye ko imikino yose azayireba, namubaza ikipe azaba afana akabwira ngo zose azaba azifana! Ubwo urumva koko bitababaje? Iyo aza kuba afana imwe cyangwa ebyiri byari kuzoroha kuko yari kuzajya awureba ariyo yakinnye ubundi akareka abadakunda umupira tukireba filime n’ibindi biganiro natwe dukunda”.
Hari abagore bafashe ingamba zo kwihuriza hamwe bagasenga
Bamwe mu bagore bo mu mu Kagali ka Nyamabuye Umurenge wa Gatsata, bavuga ko mu gihe abagabo babo bazajya baba barimo kureba umupira nabo bafashe icyemezo cyo kujya bahura bagasengera hamwe kuko byabarinda kwigunga no gutekereza byinshi byabasenyera.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bugaragaza ko abagabo bagera kuri 77% bakunda kureba umupira w’amaguru cyane cyane mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko abagore 44% ni bo bareba umupira, mu gihe abagabo bagera kuri 20% nabo bavuga ko bashobora gusiba akazi, kujya gushyingura cyangwa kwitabira ibindi birori, bakajya gufana ikipe y’igihugu cyabo.
Imikino y’Igikombe cy’Isi izatangira tariki ya 12 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2014 izabera ku bibuga bitandukanye byo muri Brésil nka Belo Horizonte, Brasilia, Cuiaba, Curitiba, Fortaleza, Manaus, Natal, Porto Alegre, Recife, Rio De Janeiro, Salvador hamwe no ku kibuga cya Sao Paulo.



















TANGA IGITEKEREZO