Mu myaka umunani imaze ishinzwe kandi ikaba ibona iby’ibanze yarabigezeho, “Club Amahoro” ikipe y’abasheshe akanguhe igiye gushinga ishuri ryigisha abana gukina umupira w’amaguru (Football Academy).
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 8 iyi kipe imaze ishinzwe, ni bwo ubuyobozi bwa yo bwatangarije Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, ko bagiye gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru hagamijwe gufasha abana gutera imbere no kubarinda kwishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi.
Ally Nuru umuvugizi wa Club Amahoro avuga ko bishimira ibikorwa bamaze kugeraho mu myaka umunani bamaze, ndetse anemeza ko ko iyi Academy bagiye gushinga izabafasha kugera ku bindi byinshi kurushaho.
Ati “ mu myaka tumaze twageze kuri byinshi kuko n’umubare w’abanyamuryango wariyongereye, tumaze kuba 75, abashatse barimo ni 25. Turateganya gushing Academy (ishuri ryigisha umupira w’amaguru) izafasha abana guteza imbere impano za bo mu mupira, bityo ibyiza by’ikipe ntibyihereranwe n’ababyeyi gusa ahubwo bigere no mu bana.”
Yakomeje avuga ko iryo shuri (Academy) bazashinga, rizatuma abana batuye mu bice bya Nyamirambo, Kwa Mutwe, Majengo, Biryogo, Tarinyota, Gitega, n’ahandi baza gukina, bikabarinda kwishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi.
Me Olivier Murindahabi umunyamabaga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yagaragaje ko bazafasha “Club Amahoro” mu buryo bwose bushoboka, kuko bene aya makipe afasha igihugu kugaragaza ko umupira w’amaguru Atari uwa vuba aha.
Ati “ Aya makipe y’abasheshe akanguhe aradufasha cyane, kuko agaragaza ko umupira watangiye kera ari na yo mpamvu aya makipe abaho. Kuba tutayafasha ni uko ubushobozi bwa FERWAFA budashobora gufasha amakipe yose n’abashaka gukina umupira bose, gusa natwe turifuza ko mu minsi izaza tuzayashyira muri gahunda zacu tukajya tuyaha ibyangombwa.”
Ukwishyira hamwe kwa bo gukwiye kubyazwa umusaruro muri byinshi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga yabijeje gushyigikirwa muri gahunda za bo zose, ndetse anabasaba kutibanda mu mupira w’amaguru gusa, kandi ukwishyira hamwe kwa bo kukabyazwa umusaruro muri byinshi byubaka igihugu.
Yagize ati “Iyo abantu bose bahuriye muri siporo amahirwe aba ahari yo kugera kuri byinshi. Mufite ubushobozi bwo kuba mushobora gushinga za kampani muhereye kuri ibi bitekerezo mufite, kuko ubu mwamaze gukura bitewe n’uko umwana w’imyaka umunani aba ari umuntu uzi ikibi n’icyiza”.
Yakomeje abasaba kutibanda mu gukina umupira gusa, ahubwo no gukora ibindi bikorwa byubaka, ndetse abasaba gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Abagize “Club Amahoro” bahura ku Cyumweru bakina umupira bakanakusanya umusanzu ubaturukamo mu rwego rwo kwizigamira amafaranga ashobora kubagoboka mu gihe bahuye n’ibibazo bitandukanye, cyangwa bagize iminsi mikuru.



















TANGA IGITEKEREZO