00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Pelé Stadium mu isura nshya nyuma yo kuvugururwa (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 March 2026 saa 08:58
Yasuwe :

Kigali Pelé Stadium igaragara mu isura nshya nyuma yo kuvugururwa ndetse ibice byayo byinshi byarahindutse, dore ko hari ibyashyizwemo bushya, ibindi biravugururwa kugira ngo ibereho imikino ya FIFA Series 2026.

Muri Gashyantare 2026, ni bwo hatangiye imirimo yo kuvugurura iyi Stade ya Kigali yitiriwe umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento ‘Pelé’, witabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022.

Mu by’ingenzi byavuguruwe kuri iyi stade yakira abantu ibihumbi birindwi, harimo umwanya uri hafi y’ikibuga, amarangi y’igisenge ndetse n’aho abafana bicara.

Hari ugukora amasuku muri stade imbere, mu myanya y’icyubahiro n’indi yose isigaye, gutunganya birushijeho urwambariro n’umwanya wagenewe abanyamakuru.

Hari intebe zicarwaho n’abasimbura n’abatoza zahinduwe, hashyirwamo inshya zigezweho, amazamu ndetse n’inshundura na byo birahindurwa.

Ucyinjira muri Kigali Pelé Stadium uhita ubona ko izaberaho imikino ya FIFA Series 2026 izabera mu Rwanda bwa mbere, kuko ibirango biri mu mabara yayo biri hose.

Mu buryo budasanzwe, hashyizweho ibyuma by’ikoranabuhanga byagenewe kwamamaza ku kibuga bizwi nka ‘LED Screens, bizajya binyuzwaho abaterankunga n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa.

Icyari gitegerejwe cyane kuri iyi stade ni ugutunganya ibirebana n’ibibazo by’amashanyarazi, ndetse Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko cyakemutse burundu.

Ati “Cyarakemutse burundu. Cyari ikibazo cya ‘installation’ imaze imyaka myinshi nanjye ntazi uko ingana. Ikibazo rero cyari insinga za kera zageze aho zirananirwa ubu rero barazihinduye.”

Kuri Kigali Pelé Stadium haratangira gukinirwa imikino yo mu Itsinda B rya FIFA Series 2026. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe, Aruba irahura na Macau, Saa Saba n’Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, Saa Kumi n’Igice.

Aho abakinnyi banyura bava mu rwambariro hameze neza mu buryo budasanzwe kuri Kigali Pelé Stadium
Umwanya wahariwe abatanga ibiganiro ku bakinnyi n'abatoza bavuye mu kibuga
Mu myanya isanzwe hatatswe ibirango bya FIFA Series 2026
Ikibuga cyo gukiniraho ntabwo cyahindutse
Buri hamwe hakozwe amasuku
Ibyuma birinda abafana kujya mu kibuga na byo byashyizweho
Ibyapa byamamaza na byo byashyizwe ku nkengero z'ikibuga
Kigali Pelé Stadium yavugururiwe kwakira imikino y'Itsinda B rya FIFA Series 2026
Inshundura ni nshya ugereranyije n'izisanzwe
Ikibazo cy'amashanyarazi yo kuri Kigali Pelé Stadium cyarakemutse burundu
Igisenge cya Kigali Pelé Stadium cyasizwe amarangi mashya
Kigali Pelé Stadium iri mu bibuga biberaho imikino mpuzamahanga mu Rwanda
Iruhande rw'ikibuga hashyizweho 'tapis'
Icyapa kirangira abantu aho ubwiherero buherereye
Amakipe azakinira kuri Kigali Pelé Stadium amaze iminsi ari kuhitoreza
Ahicara abatoza, abasimbura n'abasifuzi na ho haravuguruwe
Ukibona Kigali Pelé Stadium ubona ko amarangi ari mashya
Kigali Pelé Stadium itatse ibirango bya FIFA Series
Ahicara abanyacyubahiro hashyizwemo intebe zihagije
Imyanya y'icyubahiro yaratunganyijwe neza

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages