Muri Gashyantare 2026, ni bwo hatangiye imirimo yo kuvugurura iyi Stade ya Kigali yitiriwe umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento ‘Pelé’, witabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022.
Mu by’ingenzi byavuguruwe kuri iyi stade yakira abantu ibihumbi birindwi, harimo umwanya uri hafi y’ikibuga, amarangi y’igisenge ndetse n’aho abafana bicara.
Hari ugukora amasuku muri stade imbere, mu myanya y’icyubahiro n’indi yose isigaye, gutunganya birushijeho urwambariro n’umwanya wagenewe abanyamakuru.
Hari intebe zicarwaho n’abasimbura n’abatoza zahinduwe, hashyirwamo inshya zigezweho, amazamu ndetse n’inshundura na byo birahindurwa.
Ucyinjira muri Kigali Pelé Stadium uhita ubona ko izaberaho imikino ya FIFA Series 2026 izabera mu Rwanda bwa mbere, kuko ibirango biri mu mabara yayo biri hose.
Mu buryo budasanzwe, hashyizweho ibyuma by’ikoranabuhanga byagenewe kwamamaza ku kibuga bizwi nka ‘LED Screens, bizajya binyuzwaho abaterankunga n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa.
Icyari gitegerejwe cyane kuri iyi stade ni ugutunganya ibirebana n’ibibazo by’amashanyarazi, ndetse Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko cyakemutse burundu.
Ati “Cyarakemutse burundu. Cyari ikibazo cya ‘installation’ imaze imyaka myinshi nanjye ntazi uko ingana. Ikibazo rero cyari insinga za kera zageze aho zirananirwa ubu rero barazihinduye.”
Kuri Kigali Pelé Stadium haratangira gukinirwa imikino yo mu Itsinda B rya FIFA Series 2026. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe, Aruba irahura na Macau, Saa Saba n’Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, Saa Kumi n’Igice.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!