Muri Mutarama ni bwo hatangiye imirimo yo kuvugura iyi Stade ya Kigali yitiriwe umunyabigwi w'Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento 'Pelé', witabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022.

Perezida Paul Kagame ni we wayitashye ku mugaragaro ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ku wa 15 Werurwe 2023 ubwo mu Rwanda haberaga Inama ya 73 y'uru rwego ruyobora umupira w'amaguru ku Isi.

Icyo gihe, iyi stade yakiniweho imikino itandukanye yahuje abanyabigwi ba FIFA n'abayobozi b'inzego zitandukanye mu mupira w'amaguru.

Ikipe y'u Rwanda yari iyobowe na Perezida Kagame yatsinze iya FIFA yari iyobowe na Gianni Infantino ibitego 3-2.

Kigali Pelé Stadium isanzwe yakira abantu ibihumbi birindwi yatangiye kuvugururwa tariki 4 Mutarama 2023.

Mbere yaho gato, amakipe arindwi asanzwe yakirira imikino yayo kuri iyi stade yashatse ahandi yimukira. Ayo ni APR FC, Gasogi United, Gorilla FC na AS Kigali zahisemo kuzajya zakirira kuri Stade ya Bugesera mu gihe Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports zo zagiye kwakirira imikino yazo kuri Stade ya Muhanga.

Mu bice byibanzweho cyane mu kuvugurura iyi stade hari inkingi n'isakaro byahinduwe hagashyirwaho ibishya, imyanya y'icyubahiro ndetse n'ahasigaye hose hicarwa hubatswe mu buryo bugezweho, hanashyirwa amarangi mashya.

Ahandi hatewe irangi rishya hakanashyirwamo ibindi bikoresho bishya harimo urwambariro, ubwiheroro ndetse n'igice cy'ingenzi ari cyo ubwatsi bakiniraho bwahinduwe hagashyirwamo ubushya, ni mu gihe ubwari buhasanzwe bwashyizwe kuri Tapis rouge.

Hari Kandi n'intebe zicarwaho n'abasimbura n'abatoza, na zo zahinduwe hagashyirwamo inshya zigezweho.

Nubwo iyi stade itemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya FIFA na CAF, uru rwego ruyobora umupira w'amaguru muri Afurika rwategetse ko ikinirwamo umukino w'Amavubi na Bénin kuri uyu wa 29 Werurwe, ariko nta bafana.

Ni nyuma y'uko CAF ivuze ko uyu mukino wo mu Itsinda L ryo gushaka itike ya CAN 2023 wari kubera i Huye utahabera nta hoteli eshatu byibuze z'inyenyeri enye zihari, bityo ukaba wabera i Cotonou, icyemezo kitishimiwe n'u Rwanda bikarangira gihinduwe.

IGIHE yatembereye Kigali Pelé Stadium kugira ngo ikwereke inguni zose zigize iyi stade igiye kwakira Amavubi y'u Rwanda na 'Les Guépards' ya Bénin.

Kigali Pelé Stadium yahinduwe mu isura nshya
Kigali Pelé Stadium yahinduwe mu isura nshya
Ingazi zarasanwe zisigwa n'amarangi mashya
Ingazi zarasanwe zisigwa n'amarangi mashya
Aho abantu bicara harasanwe
Aho abantu bicara harasanwe
Mu myanya y'icyubahiro haravuguruwe higizwa hejuru ku buryo abahicaye bareba neza mu kibuga
Mu myanya y'icyubahiro haravuguruwe higizwa hejuru ku buryo abahicaye bareba neza mu kibuga
Stade yahindutse mu isura nshya ku buryo inogeye ijisho
Stade yahindutse mu isura nshya ku buryo inogeye ijisho
Uretse aho abafana bicara n'isakaro ryaravuguruwe
Uretse aho abafana bicara n'isakaro ryaravuguruwe
Intebe abasimbura n'abatoza bicaraho na zo zarahinduwe
Intebe abasimbura n'abatoza bicaraho na zo zarahinduwe
Aho abasifuzi bicara na ho hahinduwe muri ubu buryo
Aho abasifuzi bicara na ho hahinduwe muri ubu buryo
Amazamu ya Kigali Pelé Stadium ni uku ateye
Amazamu ya Kigali Pelé Stadium ni uku ateye
Abakozi ba FERWAFA bagenzura niba iyi Stade yujuje ibisabwa na CAF nyuma y'uko itashywe tariki 16 Werurwe 2023
Abakozi ba FERWAFA bagenzura niba iyi Stade yujuje ibisabwa na CAF nyuma y'uko itashywe tariki 16 Werurwe 2023
Ubwatsi bw'ikibuga ni bushya kandi bugezweho
Ubwatsi bw'ikibuga ni bushya kandi bugezweho
Inguni z'ikibuga na zo zimeze neza
Inguni z'ikibuga na zo zimeze neza
Icyumba kiberamo ibiganiro n'itangazamakuru
Icyumba kiberamo ibiganiro n'itangazamakuru
Umwanya wagenewe kwishyuhirizamo mu mukino hagati
Umwanya wagenewe kwishyuhirizamo mu mukino hagati
Ubukarabiro n'ubwogero bwo mu rwambariro
Ubukarabiro n'ubwogero bwo mu rwambariro
Ubwiherero bwifashishwa n'abakoresha urwambariro
Ubwiherero bwifashishwa n'abakoresha urwambariro
Kimwe mu byumba by'urwambariro rwa Kigali Pelé Stadium
Kimwe mu byumba by'urwambariro rwa Kigali Pelé Stadium
Byose byaravuguruwe ugereranyije n'ibyari bihasanzwe
Byose byaravuguruwe ugereranyije n'ibyari bihasanzwe
Icyumba cyagenewe gupimirwamo ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Icyumba cyagenewe gupimirwamo ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Hashyizwemo intebe nshya, aho bamanika imyenda ndetse n'amatara ahacanira
Hashyizwemo intebe nshya, aho bamanika imyenda ndetse n'amatara ahacanira
Mu gikari cy'urwambariro ni ho hari parikingi imodoka zizanye abakinnyi, abasifuzi n'abandi bose barebwa n'umukino zizajya ziparika
Mu gikari cy'urwambariro ni ho hari parikingi imodoka zizanye abakinnyi, abasifuzi n'abandi bose barebwa n'umukino zizajya ziparika
Ubu ni ubwiherero rusange bwa Kigali Pelé Stadium
Ubu ni ubwiherero rusange bwa Kigali Pelé Stadium
Bwararimbishijwe, bimwe mu bikoresho byari birimo bikurwamo bisimbuzwa ibishya
Bwararimbishijwe, bimwe mu bikoresho byari birimo bikurwamo bisimbuzwa ibishya
Ubwatsi ni bushya, ubwari buhasanzwe bwamanuwe ahazwi nka Tapis rouge
Ubwatsi ni bushya, ubwari buhasanzwe bwamanuwe ahazwi nka Tapis rouge
Kigali Pelé Stadium yarahindutse mu nguni zose
Kigali Pelé Stadium yarahindutse mu nguni zose
Aho abafana basanzwe bicara mu ruhande rwo hepfo ya Stade
Aho abafana basanzwe bicara mu ruhande rwo hepfo ya Stade
Iyi ni moteri icanira Stade mu gihe habaye ikibazo cy'ibura ry'umuriro
Iyi ni moteri icanira Stade mu gihe habaye ikibazo cy'ibura ry'umuriro

Amafoto: Ntare Julius