00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimenyi na Rutamu bavuze ku matiku yamunze itangazamakuru rya siporo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 February 2026 saa 09:30
Yasuwe :

Umunyezamu Kimenyi Yves na Rutamu Elie Joe wakoze kuri Radio Rwanda na Radio Flash, banenze abarimo abanyamakuru ba siporo bibasira abakinnyi, by’umwihariko ku buryo itangazamakuru ryitwaye ku munyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre.

Ishimwe Pierre agiye kumara icyumweru yitoreza mu Ntare FC nyuma y’uko APR FC imukuye mu ikipe yayo ya mbere kubera kugaragaza urwego ruri hasi, ibyo yo yise kumuha ikiruhuko mu gihe abakurikirana ibibera muri iyi kipe bemeza ko ari igihano.

Muri “Live” yo kuri Tiktok y’Umunyamakuru Rugimbana Théogène wamenyekanye kuri Radio Flash, Radio 10 na Radio 1 mu myaka ishize, yariho abantu batandukanye batanga ibitekerezo, uwahoze ari Umunyezamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kimenyi Yves, yagaragaje ko uburyo Ishimwe Pierre yafashwe bidakwiye ku mukinnyi w’Umunyarwanda.

Ati “Umukinnyi w’Umunyarwanda ugerageje kuzamura urwego agakora ikosa rimwe, biba ibintu birenze. Nababajwe n’uburyo uriya mwana Pierre [Ishimwe] bamaze iminsi bamunenga. Ni ibintu bisanzwe. Biriya ni nko kumuhungabanya, kugira ngo yongere kugera ku rwego rwo hejuru ni ibintu birenze.”

Rutamu Elie Joe wabaye Umunyamakuru ukomeye kuri Radio Flash na Radio Rwanda, na we wari muri iki kiganiro, yagize ati “Mumenye ko ari abantu. Umuntu ashobora no kubyuka nabi. Kuki se ikosa rimwe akora mu mikino 20 ari ryo abantu bakabiriza?”

Kimenyi yagarutse kandi ku banyamakuru ba siporo basigaye barinjiye mu makipe, agaragaza ko hari inkuru bakora zigira ingaruka ku bakinnyi kandi zishingiye ku binyoma mu gihe hari n’abatuma amakipe atagura abo yifuza.

Ati “Hari igihe ikipe igushaka, ariko ugasanga hari umunyamakuru ugomba gutanga undi mukinnyi, igurwa ryawe ntirikunde. Byagiye bimbaho inshuro nyinshi. Warebaga uwo wabazanye ukabona nta kinyuranyo aje gukora kandi wenda yari aje ngo agire icyo amarira ikipe.”

“Icyo mbona ni uko hakabayeho ubunyamwuga mu itangazamakuru, n’ababashinzwe bakabaha umurongo w’uburyo bagomba gukora.”

Rugimbana yamusabye gutanga urugero rwa ‘transfert’ ye itarakunze kubera ibintu nk’ibyo, Kimenyi agira ati “Hafi ya zose.”

Yamubajije niba baramusabaga ijanisha ku mafaranga yari kugurwa, Kimenyi agira ati “Njye ntayo naguha. Njye nta janisha naguha, ubu se wangurisha mu Rwanda, ahantu nkina, nkavuga ngo ngiye kuguha amafaranga?”

“Ukoze ‘deal’ nk’umunyamakuru, ukavuga ngo ndakugurisha muri Zambia, aho navuga nti ni sawa. Ubu nava muri Kiyovu ngiye kujya muri Rayon Sports, ukavuga ngo hari icyo umfashije? Gute se? Shampiyona nyirimo, ugiye kungura aranzi. Nk’ubu maze imyaka itatu ntari mu kibuga ho nabyumva.”

Kimenyi yashimangiye ko atavuga urugero nyarwo ngo anagaragaze amazina y’abashatse kumufasha muri ubwo buryo kuko atarasezera gukina.

Umunyamakuru Jules William Niyitegeka umaze kumenyekana nka Julius Chita, na we wari muri iki kiganiro, yabajije Rugimbana na Rutamu niba byashoboka ko umunyamakuru aba umunyamwuga kandi afite ikipe abereye umuvugizi cyangwa umufana.

Mu kumusubiza, Rutamu yagize ati “Biragoye, biragoye kuba umunyamwuga kuko n’ubundi hari uruhare runaka uba urimo.”

Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruheruka kugaragaza ko akazi ko kuba umuvugizi cyangwa ushinzwe itumanaho mu ikipe katabangikanywa no kuba umunyamakuru wa siporo.

Nubwo bimeze bityo, Rutamu yagaragaje ko “Umunyamakuru akwiye gukora icyo ashaka.”

Yongeyeho ati “Itangazamakuru riri kuza ubu ni iry’abantu baba bafite amakipe babogamiyeho. Nka Kimenyi yaba umusesenguzi mwiza aramutse aretse umupira. Gusa biragoye kuba umunyamakuru w’umwuga mu gihe wamaze gufata uruhande rw’ikipe uvugira. Nta na rimwe ushobora kumva ibintu bibi biyivugwamo ngo ubivugeho. N’iyo utabivugaho waceceka.”

Umufana wa Kiyovu Sports, Mugisha Eric Patos, yabajije Rutamu impamvu yaba ituma abakinnyi n’abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda bahita bawucikamo nyuma yo kuva mu nshingano, undi asubiza ko biterwa n’uburyo bafatwa ndetse n’amatiku awubamo.

Ati “Wowe abantu baba bakwibasira gutyo uyobora, warangiza ukaza kwicarana na bo? Ni ayo matiku. Abantu bagomba kureka ibintu by’amatiku n’uburyarya, icyo gihe abantu bazagaruka muri stade.”

APR FC yohereje Ishimwe Pierre kwitoreza mu Ntare FC nyuma yo kutitwara neza ku mukino wa Bugesera FC
Kimenyi Yves yagaragaje ko yababajwe n'uburyo Ishimwe Pierre yafashwemo
Rutamu Elie Joe yashimangiye ko bigoye ko umunyamakuru yaba umunyamwuga afite ikipe ahengamiyeho
Rugimbana Théogène ni we wari wahuje abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo muri iki kiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages