Kimenyi Yves wakinaga mu izamu, yabanje gushimira iyi kipe kubw’intsinzi iheruka kubonera ku mukino yahuriyemo na Liberia yatsinze 3-1, avuga ko iyo ntsinzi yayibonaga mbere y’uko umukino uba.
Uyu mukinnyi wasezeye kuri ruhago yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru mu ijoro ryo ku wa 26-27 Nzeri 2026. Hari nyuma y’imurikwa ry’igitabo ‘Muraho! Nitwa Kagarara’ cya Kagarara uzwi nka Ashton Small ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Cap Vert ni ikipe nziza ariko ni ikipe ikinika. Ubwo duheruka gukina na yo nari ndiyo. Twanganyirijeyo 0-0… Gusa, urebye ikipe dufite aka kanya iguha ishusho y’uko dushobora guhura n’ikipe iyo ari yo yose muri Afurika tukayitsinda cyangwa se na yo tukayigora”.
Yakomeje agira ati “Nta kuvuga ngo ‘kubera ko ngo Cap Vert yakinnye mu Gikombe cy’Isi...’ Kubera ko, urebye umukino yakinnye na Mali, turayitsinda. Turayitsinda, kuri njyewe uko mbibona”.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yageze muri Cap Vert aho izakina umukino ku wa 29 Nzeri 2026.
Kimenyi Yves yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!