Uyu mukino w’umunsi wa mbere wa “Made In Rwanda Cup” wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Nzeri 2022.
Ikipe ya Kinazi Cassava Plant Ltd yatangiranye imbaraga nyinshi isatira bikomeye ndetse ku munota wa cumi w’umukino yafunguye amazamu.
AIF yaje kwinjira mu mukino maze iwuyobora nk’iminota nk’icumi ariko yageragezaga amahirwe umunyezamu wa Kinazi Cassava Plant Ltd akayibera ibamba.
Ku munota wa 37, Kinazi Cassava Plant Ltd, yatsinze igitego cya kabiri ku mupira Tuyizere yazamukanye neza ku ruhande rw’iburyo.
Bidatinze ku munota wa 42, AIF yahise yishyura igitego muri bibiri yari imaze gutsindwa, igice cya mbere kirangira Kinazi Cassava Plant Ltd iyoboye n’ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri, Kinazi Cassava Plant Ltd yakomeje kurusha Africa Improved Foods mu kibuga hagati maze ku munota wa 60, itsinda igitego cya gatatu.
Tuyizere wari wazonze AIF yongeye kuzamukana umupira neza cyane yihuta, maze awucomekera umupira mwiza Ishimwe atsinda igitego cya kane.
Ku munota wa 83, Africa Improved Foods yabonye penaliti ariko itewe ishyikira mu maboko y’umunyezamu.
Umukino warangiye Kinazi Cassava Plant itsinze Africa Improved Foods ibitego 4-1, ihita ikatisha itike yo gukina imikino ya ¼.
Umukino wahuje aya makipe y’abatarabigize umwuga warebwe n’abafana batandukanye barimo n’abasanzwe bamenyerewe muri ruhago y’u Rwanda.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi wa mbere, Sina Gerard/Entreprise Urwibutso yatsinze Safintra Rwanda Ltd ibitego 3-2 kuri Stade ya IPRC Kigali mu gihe CETRAF Ltd Makamburu FC yasezereye CETRAF Ltd kuri penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.
Tariki 29 Nzeri 2022 biteganyijwe ko hakomeza imikino y’umunsi wa mbere, aho RICA izakina na UFACO kuri IPRC Kigali mu gihe ku wa Gatanu, tariki 30 Nzeri 2022, Alamaha izakira Cimerwa kuri Stade ya Bugesera.
Aya marushanwa yateguwe na RSB muri gahunda yo kwizihiza Ukwezi k’Ubuziranenge kuri kwizihizwa hakorwa ibikorwa bitandukanye biteganyijwe kuva ku wa 14 Nzeri kugeza ku wa 14 Ukwakira 2022.
Amafoto: Munyakuri Prince


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!