Umukino wa Kiyovu Sports na Police FC watangiye wihuta amakipe yombi asatira, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi ariko uko iminota yagendaga niko amakipe yafunganaga umukino utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati.
Umukino watangiye gushyuha ishyaka riba ryinshi, amakipe atangira gushyamirana.
Ku munota wa 35, Nshuti Savio Dominique yacomekewe umupira ariko umubana muremure, Tuyisenge Hakim arawumutanga awuha umuzamu we Nzeyirwanda Djihad, awutera imbere.
Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati ariko Kiyovu Sports ubona irusha Police FC.
Igice cya mbere kitabonetsemo uburyo bwinshi, cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.
Kiyovu Sports yinjiye mu gice cya kabiri isatira cyane kuko mu minota icumi yacyo ya mbere Benedata Janvier yari amaze guhusha uburyo butatu bukomeye.
Ku mumota wa 56 Mugenzi Bienvenue yasimbuye Bizimana Amissi, Police yahise isatira bikomeye; ku munota wa 64 Nkubana Marc yateye coup franc yari ahantu heza ariko umuzamu Nzeyirwanda ashyira umupira muri koruneri.
Kiyovu yakomeje gukora impinduka, Riyard Nordien na Nshimiyimana Ismael basimbura Nkezingabo Fiston na Benedata Janvier. Impinduka zatangiye guhindura umukino aho Erisa Ssekisambu yahaye umupira Mugenzi awutera hejuru y’izamu.
Nshimiyimana yacomekewe umupira Mugenzi nawe wahise awumucomekera Bigirimana Abed bamukorera ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti. Ssekisambu yahise ayinjiza neza afungura amazamu ku munota wa 75.
Kiyovu yakomeje kotsa igitutu Police FC, abasore b’inyuma bayo batangira guhuzagurika cyane.
Kiyovu sports yakomeje gusatira ugerageza uburyo bwinshi na koruneri nyinshi ariko igitego cya kabiri kiranga kirabura.
Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Erisa Ssekisambu.
Mu wundi mukino wabaye uyu munsi Marine yanganyije na Gorilla 0-0.
Gutsinda kwa Kiyovu byayishyize ku mwanya wa gatatu by’agateganyo n’amanota 24, Police FC iguma ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20. Marine yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota atandatu mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 18.
Indi mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona
Ku cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022
Etincelles vs Rayon Sports saa 15:00
AS kigali vs Espoir saa 15:00
Musanze Fc vs Gasogi United saa 15:00
Sunrise vs Rwamagana City saa 15:00
Mukura vs Bugesera Fc saa 15:00
Ku wa Mbere 12 Ukuboza 2022
Rutsiro Fc Vs APR Fc saa 15:00
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!