00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yatsinze Police FC, Gorilla inanirwa kwikura i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 December 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Kiyovu Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 mu gihe Marine yanganyije na Gorilla ubusa ku busa mu mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona yakinwe ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022.

Umukino wa Kiyovu Sports na Police FC watangiye wihuta amakipe yombi asatira, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi ariko uko iminota yagendaga niko amakipe yafunganaga umukino utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Umukino watangiye gushyuha ishyaka riba ryinshi, amakipe atangira gushyamirana.

Ku munota wa 35, Nshuti Savio Dominique yacomekewe umupira ariko umubana muremure, Tuyisenge Hakim arawumutanga awuha umuzamu we Nzeyirwanda Djihad, awutera imbere.

Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati ariko Kiyovu Sports ubona irusha Police FC.

Igice cya mbere kitabonetsemo uburyo bwinshi, cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.

Kiyovu Sports yinjiye mu gice cya kabiri isatira cyane kuko mu minota icumi yacyo ya mbere Benedata Janvier yari amaze guhusha uburyo butatu bukomeye.

Ku mumota wa 56 Mugenzi Bienvenue yasimbuye Bizimana Amissi, Police yahise isatira bikomeye; ku munota wa 64 Nkubana Marc yateye coup franc yari ahantu heza ariko umuzamu Nzeyirwanda ashyira umupira muri koruneri.

Kiyovu yakomeje gukora impinduka, Riyard Nordien na Nshimiyimana Ismael basimbura Nkezingabo Fiston na Benedata Janvier. Impinduka zatangiye guhindura umukino aho Erisa Ssekisambu yahaye umupira Mugenzi awutera hejuru y’izamu.

Nshimiyimana yacomekewe umupira Mugenzi nawe wahise awumucomekera Bigirimana Abed bamukorera ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti. Ssekisambu yahise ayinjiza neza afungura amazamu ku munota wa 75.

Kiyovu yakomeje kotsa igitutu Police FC, abasore b’inyuma bayo batangira guhuzagurika cyane.

Kiyovu sports yakomeje gusatira ugerageza uburyo bwinshi na koruneri nyinshi ariko igitego cya kabiri kiranga kirabura.

Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Erisa Ssekisambu.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi Marine yanganyije na Gorilla 0-0.

Gutsinda kwa Kiyovu byayishyize ku mwanya wa gatatu by’agateganyo n’amanota 24, Police FC iguma ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20. Marine yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota atandatu mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 18.

Indi mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona

Ku cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022

Etincelles vs Rayon Sports saa 15:00

AS kigali vs Espoir saa 15:00

Musanze Fc vs Gasogi United saa 15:00

Sunrise vs Rwamagana City saa 15:00

Mukura vs Bugesera Fc saa 15:00

Ku wa Mbere 12 Ukuboza 2022

Rutsiro Fc Vs APR Fc saa 15:00

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Police FC
Myugariro Nsabimana Aimable yazibiye cyane ba rutahizamu ba Police FC
Rutahizamu Twizerimana Onesme yagerageje uburyo bwinshi imbere y'izamu ariko nta musaruro bwatanze
Nshuti Dominique Savio wa Police uca ku mpande afasha abataha izamu yigaragaje cyane muri uyu mukino
Umutoza Mateso Jean de Dieu niwe watoje uyu mukino nyuma y'ihindurirwa umwanya ry'umutoza mukuru Alain Andre Landeut akagirwa Team Manager
Umunyezamu wa Police FC Kwizera Janvier asoma ku mazi kubera amashoti y'abasore ba Kiyovu Sports
Perezida w'ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yakurikiye umukino
Abafana ba Kiyovu Sports bari bake kuri uyu mukino
Abafana ba Kiyovu Sports bari bake kuri uyu mukino
Mugenzi Bienvenu yishimira penaliti Kiyovu yarihawe
Bigirimana Abed ahereza Erisa Ssekisambu umupira ngo atere penaliti
Erisa Ssekisambu atereka umupira mbere yo gutera penaliti
Umunyezamu Kwizera Janvier areba uko umupira ujya mu nshundura
Erisa Ssekisambu yishimira igitego cya gatandatu atsinze muri shampiyona
Abasimbura ba Police FC byabashobeye
Abanyezamu (Nzeyirwanda Djihad wambaye umuhondo) asuhuzanya na mugenzi we wa Police FC Kwizera Janvier nyuma y'umukino
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashimira abafana baje kubashyigikira

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages