Amakuru yagiye hanze yemeza ko Urucaca rwatandukanye n'abakinnyi 15 barimo Umunyezamu wa mbere akaba na Kapiteni Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Nshimirimana Ismaël 'Pitchou', Bigirima Abeddy, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry, Bizimana Amiss 'Coutinho', Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand, Nzeyurwanda Djihad, Erisa Ssekissambu, Muzamiru Mutyaba, Riyaad Norodien, Nkinzingabo Fiston, Niyonkuru Ramadhan na Runanira Amza.
Ubuyobozi bwa Kiyovu bwababajwe cyane no gutakaza Igikombe cya Shampiyona cyane cyane umukino w'Umunsi wa 29 ikipe yatsinzwemo na Sunrise FC igitego 1-0, bugiye gukora impinduka nyinshi ku buryo iy'umwaka utaha izaba yiganjemo amasura mashya azaba agizwe n'abakinnyi benshi bakiri bato bazava mu ishuri ry'umupira ryayo n'abanyamahanga bake izasimbuza abasezerewe.
Muri aya masura hazaba harimo abakinnyi bane bazamukiye mu ikipe nto yayo, babiri muri bo bari mu ibanza umwaka ushize ariko badafite ibyangombwa bitangwa n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Aaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Aba barimo myugariro w'ibumoso ndetse ushobora no guca imbere kuri urwo ruhande, Byiringiro Elisa w'imyaka 19, wageze muri Kiyovu Sports 2021. Uyu yasinye amasezerano y'imyaka ine. Afite umwihariko wo guhindura imipira imbere y'izamu, kurekura amashoti ya kure no kuzamuka cyane avuye inyuma. Byiringiro akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.
Hari kandi Mukunzi Djibrire w'imyaka 22 ukina mu mutima wa ba myugariro wageze mu Urucaca mu 2012. Umwaka ushize ni bwo yageze muri Kiyovu ariko gusa ntiyabona ibyangombwa kuko yazamuwe igihe amwe mu makipe yasabaga FERWAFA kongera umubare w'abakinnyi bakava kuri 30 bakagera kuri 33, gusa ibi iri shyirahamwe ryaje kubitera utwatsi. Mukunzi na we yasinye amasezerano y'imyaka ine.
Difitimana Pacifique w'imyaka 20 na we ni rutahizamu uzagaragara mu mwenda w'Urucaca umwaka utaha w'imikino. Uyu amaze imyaka irindwi mu ikipe y'abato aho yitoreza ku Mumena na we akaba yahawe amasezerano y'imyaka ine.
Manzi Fred w'imyaka 20 ni undi mukinnyi ukiri muto wasinye amasezerano y'imyaka ine n'Urucaca. Uyu yageze muri Kiyovu mu 2010, akina imbere ku mpande haba iburyo n'ibumoso n'inyuma ya ba rutahizamu.
Hari kandi Cyuzuzo Jean D'Amour w'imyaka 19 ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu, uyu yageze muri Kiyovu Sports muri 2012, akaba ari umukinnyi witwaraga neza mu Ishuri ry'Umupira w'Amaguru ry'Urucaca byatumye agirirwa icyizere n'Umutoza Habiyaremye Deo ari na we usanzwe ubatoza kuri Stade ya Mumena.
Kiyovu Sports yahataniye Igikombe cya Shampiyona kugeza ku munsi wa nyuma, aho yanganyaga amanota na APR FC baza gutandukanywa n'umubare w'ibitego dore ko yari izigamye 17 mu gihe Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yo yari yibitseho 26.












Ibitekerezo 0