00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yabonye umutoza mushya nyuma yo kwirukana Seninga

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 23 January 2016 saa 03:06
Yasuwe :

Ikipe ya Kiyovu Sports yazanye undi mutoza nyuma y’iminsi itatu yirukanye uwari umutoza mukuru Seninga Innocent, kubera umusaruro muke, akaba yasimbujwe Yves Rwasamanzi wahawe amasezerano y’umwaka umwe n’inshingano zo kubaka ikipe itsinda kandi ishobora guhatanira ibikombe.

Umunyabanga akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Elie Manirarora yabwiye IGIHE ko ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kubona umutoza mushya akaba yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe, inshingano yahawe zikaba ari ukugarura ikipe ya Kiyovu Sports mu ruhando rw’amakipe ahatanira ibikombe, ndetse by’umwihariko akaba agomba kubaka umukino wihariye.

Elie yagize ati “Yves Rwasamanzi yashyize umukono ku masezerano ubu ni umutoza wa Kiyovu Sports. Yahawe amasezerano y’umwaka umwe. Inshingano za Kiyovu Sports ntizihinduka yarazisomye arazizi iya mbere ni ugukora ikipe ifite intego, ikinyabupfura kandi ishaka ibikombe.”

Elie yavuze ko bazagerageza kuba hafi uyu mutoza ku bijyanye no kubona abakinnyi yifuza ndetse no kubona ibyo agombwa ku gihe, kugira ngo agere ku ntego z’ikipe.

Rwasamanzi utari ufite ikipe atoza asanze Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona igeze ku munsi wa cyenda, n’amanota 14 irushwa amanota arindwi na AS Kigali ya mbere.

Rwasamanzi yatoranyijwe mu batoza batatu barimo Sogonya Hamisi Kishi, Yves Rwasamanzi n’umutoza w’umufaransa ufite inkomoko mu bihugu by’Abarabu bashakaga aka kazi.

Seninga watangaje ko yirukanwe azira impamvu zidafatika nyuma y’iminsi mike avuye mahugurwa ajyanye n’ubutoza i Lausanne mu Busuwisi akitwara neza mu mikino mike yatoje harimo n’igikombe cya Christimas Cup akegukana umwanya wa gatatu atsinze Rayon Sports.

Elie we yavuze ko bafashe umwanzuro wo gusezerera uyu mutoza kubera ko ataragihuza n’umurongo ikipe igenderaho kandi atakitabira imyitozo bigatuma ikipe isubira inyuma.

Seninga Innocent yahawe akazi ko gutoza Kiyovu Sports muri Kanama 2015, asimbuye Samuel Amamba wo muri Nigeria wasezerewe nyuma y’iminsi 7 atangiye akazi kubera ko nta byangombwa byuzuye yari afite.

Vyes Rwasamanzi umutoza mushya wa Kiyovu Sports mu gihe cy'umwaka
Seninga wirukanywe muri Kiyovu Sports kubera umusaruro muke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages