Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022, nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali. Uyu mukinnyi aje nyuma y’aho Kiyovu Sports yirutse kuri Emmanuel Arnold Okwi bikarangira ikuyeyo amaso.
Kiyovu Sports FC irashaka igikombe cya shampiyona nyuma y’aho icy’umwaka ushize kiyiciye mu myanya y’intoki. Yahaye amasezerano umutoza mushya n’abakinnyi bashya.
Uyu mukinnyi ni uwa kane ukomoka mu Burayi wakiriwe muri Kiyovu Sports FC nyuma y’Ababiligi babiri n’Umufaransa umwe bayiciyemo.
Vladislav Kormishin ariyongera ku Munyafurika y’Epfo, Riyaad Norodien ukina hagati wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakinaga muri Daring Club Motema Pembe (DCMP).
Runanira Amza wakinaga muri Espoir FC na Iradukunda Bertrand wavuye muri Township Rollers yo muri Botswana nabo bazafatanya na Kiyovu Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!