Umunyamabanga Mukuru wa AFC Leopards, Gilbert Andugu, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Citizen. Muri iki kiganiro yemeye ko bagiranye inama na Aussems hifashishijwe ikoranabuhanga rya zoom.

Ngo uyu mutoza yemereye AFC Leopards ko atigeze asinya andi masezerano ayo ariyo yose. Ibi byatumye hibazwa ku bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda ko yamaze kumvikana na Kiyovu Sports.

Yanabemereye ko kandi agiye kugera aho abakinnyi bari vuba bidatinze kugira ngo imyiteguro ya shampiyona itangire.

Gilbert Andugu ati “Yamaze kubona itike y’indege kuva uyu munsi igihe icyo aricyo cyose yaza kuko ku wa 12 Kanama azaba ari kumwe natwe hano. Kuri uyu wa kabiri nibwo tuzasohora ingengabihe y’uko imyiteguro yo gutangira shampiyona izagenda.”

Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Daniel Shikanda, we yavuze tariki 24 Kanama uyu mutoza azaba ari muri Kenya kandi ko nta kipe yo mu Rwanda ishobora kumumutwara.

Mu minsi ishize, Umuyobozi wa Kiyovu Sports yari yatangaje ko uyu mutoza bamaze kumvikana ko azayitoza mu gihe cy’imyaka itatu.

Patrick Aussems ntakigiye muri Kiyovu Sports
Patrick Aussems ntakigiye muri Kiyovu Sports