Mu Cyumweru gishize ni bwo Koukouras yasabye Urucaca gutandukana nyuma y’amezi abiri adahembwa ndetse n’ubuzima bugoye buri muri iyi kipe.
Bipfubusa amaze iminsi itatu mu Rwanda aganira na Kiyovu Sports yari itegereje gukemura ikibazo cya Petros kugira ngo batandukane mu mahoro.
IGIHE yamenye ko Umutoza Bipfubusa w’imyaka 39 wakurikiranye umukino wa gicuti Kiyovu Sports yakinnyemo na Police FC kuri Stade ya Bugesera ategerejwe kwerekanwa ku mugaragaro.
Bipfubusa ni Umutoza usanzwe afite izina riremereye mu Burundi. Yanyuze mu makipe arimo Aigle Noir, Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ’Intamba mu Rugamba’ yaba Inkuru n’iyabatarengeje imyaka 20.
Uyu mutoza kandi yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Bumamuru FC akaba yaranyuze no muri Espoir FC yo mu Rwanda mu 2022 n’ubwo atahatinze.
Ku munsi wa 11 wa Shampiyona, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 15 izasura Sunrise FC, tariki 25 Ugushyingo 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!