Kiyovu Sports yari yakiriye uyu mukino wimuriwe amasaha n’ikibuga ugatangira saa 17:30 kubera ko wabaye mu mibyizi.
Nyuma y’uko yari idafite abakinnyi batanu igenderaho biganjemo abafite imvune, umutoza wa Kiyovu Sports, Kirasa Alain, yakoze impinduka enye, yitabaza abakinnyi bakiri bato nka Ngarambe Ibrahim, Ishimwe Saleh, Nsanzimfura Keddy na Karera Hassan utarakinnye umukino uheruka kubera ikarita itukura yahawe.
N’ubwo APR FC yatangiye isatira kuko Ndoli Jean Claude yakuyemo umupira wari winjiranywe na Omborenga Fitina mu rubuga rw’amahina, amakipe yombi nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye mu minota 40 ibanza y’umukino yaranzwe n’amakosa menshi. Habonetsemo amakarita ane y’umuhondo.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Kiyovu Sports yahushije igitego cyabazwe ku mupira winjiranywe mu rubuga rw’amahina na Nizeyimana Jean Claude bakunze kwita Rutsiro, ashatse kuroba Kimenyi Yves awukoraho gato ukomeza imbere y’izamu.
Uyu mukinnyi n’ubundi yongeye kubona uburyo bwiza nk’ubu igice cya kabiri kimaze iminota mike gitangiye, awutanze kuri Nsanzimfura Keddy akoraho gato uca ku ruhande rw’izamu.
Nshuti Dominique Savio winjiye mu kibuga asimbura Nkinzingabo Fiston, yagerageje guhindura umukino wa APR FC, aho yanabonye uburyo bwiza bwo gutsinda ku mupira yahawe na Muhadjiri, umunyezamu Ndoli Jean Claude atabara ikipe ye.
Nsanzimfura na Kalisa Rachid bagerageje amashoti ku ruhande rwa Kiyovu Sports umupira ukagarurwa n’umutambiko w’izamu mu gihe Bonane Janvier yashoboraga gutsinda mu minota y’inyongera, Kimenyi Yves ashyira umupira muri koruneri.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, APR FC itakaza amahirwe yo kongera ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports izakira Espoir FC ku wa Kane. APR FC ifite amanota 58 ku mwanya wa mbere, aho irusha amanota ane Rayon Sports ya kabiri. Kiyovu Sports yo yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 39.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri warangiye Gicumbi FC yari ku kibuga cyayo, itsinze AS Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Ahishakiye Nabil mu gice cya mbere cy’umukino. Gicumbi yahise igira amanota 26 ku mwanya wa 12, ikomeza kugira icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere dore ko yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu ugereranyije n’amakipe ari munsi y’umurongo utukura.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Kiyovu SC: Ndoli Jean Claude, Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan, Rwabuhihi Aimee Placide, Ishimwe Saleh, Ngarambe Ibrahim, Kalisa Rachid (c), Nsanzimfura Keddy, Serumogo Ally, Herron Berrian na Nizeyimana Jean Claude.
APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste (c), Nshimiyimana Imran, Buteera Andrew, Nkinzingabo Fiston, Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana.
Gahunda y’umunsi wa 25 wa shampiyona
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata
- Gicumbi FC 1-0 AS Kigali FC
- SC Kiyovu 0-0 APR FC
Ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi
- Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)
- Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)
- Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe, 15h30)
- Bugesera FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h30)
Ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi
- Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h30)
- Rayon Sports FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30)
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO