Samuel Amamba wari myugariro wa KCC muri Uganda kugera mu 2002 watozaga muri Sudani y’Epfo niwe wagizwe umutoza wa Kiyovu Sports ahabwa amezi atatu y’igeragezwa agatangira akazi ke kuri uyu wa Gatandatu bakina na Sunrise mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mutoza wakinnye muri Uganda wazanywe n’Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Manirarora Elie, yahawe amasezerano y’amezi atatu ashobora kongerwa.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo yeretswe abakinnyi bari mu myitozo ku Mumena ndetse n’abafana mu nama itegura irushanwa ry’Agaciro Development Fund, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ahura n’umuyobozi wa Kiyovu Sports, agasinya ndetse agatangiza imyitozo.
Nyuma yo kwirukana umutoza Bizimungu Ali, Kiyovu Sports yagiranye ibiganiro na Kanamugire Aloys wabahaye igikombe cya shampiyona baheruka mu 1993 abasaba kumwereka amafaranga y’amezi atandatu yo guhemba abakinnyi kubera gukemanga ubushobozi bw’iyi kipe.
Baje guhindukirira k’umutoza Ruremesha Emmanuel waherukaga kongera amasezerano muri Gicumbi, iyi kipe yo mu majyarugu ibasabwa kuyagura miliyoni 3 FRW baramureka.
Mbere y’uko Rayon Sports ibona umutoza, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irimo abatoza bane b’Abanyamahanga Umurundi Okoko Godfroid utoza Mukura VS, Umunya Serbia Dusane Dule wa APR FC, Baraka Hussein wa Musanze ukomoka muri Tanzania n’uwa Kiyovu Sports.
Mu bakinnyi bashya, Kiyovu Sports ishobora guha amasezerano Havugarurema Jean Paul "Laro" wakiniraga Rayon Sports mu myaka ibiri ishize.
Umwaka ushize w’imikino, Kiyovu Sports yarangije ku mwanya wa cyenda, isezererwa na Police FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO