00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yashatse kunyirukana nirwanaho: Haringingo wasubiye muri Rayon Sports yavuze (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 31 March 2026 saa 08:37
Yasuwe :

Umutoza Haringingo Francis Christian wasubiye gutoza Rayon Sports, yatangaje ko intego ari ukwegukana Igikombe cya Shampiyona kuko inshuro yabaye uwa kabiri ari nyinshi kandi zamusigiye ubunararibonye.

Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye asoje imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Muri iki kiganiro, uyu mutoza yakomeje gusubiramo ijambo intego bityo abajijwe icyo ashaka kuvuga yagaragaje ko yavugaga kwegukana Igikombe cya Shampiona.

Ati “Maze igihe muri shampiyona, maze kuba uwa kabiri inshuro nyinshi, nkabura igikombe ku munsi wa nyuma, ibyo byose rero ni ubunararibvonye.”

“Gutwara Igikombe cy’Amahoro ni imibare na shampiyona ni uko. Nibaza ko ahantu hose naciye hampaye ubunararibonye, ubu rero ni ugukora cyane tureba ko twazagera ku ntego.”

Haringingo yavuze ko impamvu yahisemo kuzungirizwa na Dusange Sacha ari uko azi Rayon Sports kuko yayinyuzemo aho bagiye basanzwe bahazi.

Uyu mutoza yerekeje muri Gikundiro avuye muri Kiyovu Sport ndetse ahagaze neza, ibyo bamwe mu bafana b’Urucaca bise ubugambanyi kuko amakipe yombi asanzwe ari amakeba.

Haringingo yavuze ko badakwiye kumwita umugambanyi kuko buri wese aba areba inyungu ze.

Ati “Mu mupira w’amaguru ntabwo dukwiye gukoresha ijambo uhemuka. Twe turi abakozi kandi buri muntu areba inyungu ze. Hari igihe cyageze Kiyovu ishaka kunyirukana ariko nirwanyeho ibintu byongera kugenda neza. Navuga ko ari umupira kandi bibaho."

Haringingo yasinye amasezeno yo gusoza uyu mwaka w’imikino no kuzakomerezaho utaha.

Umukino wa mbere azakira Gicumbi ku wa Gatandatu, saa 18:00 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium. Kugeza ubu Gikundiro iri ku mwanya wa kane n’amanota 42.

Haringingo wifuza guhesha Rayon Sports Igikombe cya Shampiyona yatangiye akazi
Harngingo yavuze ko Abayovu badakwiye kumwita umugambanyi kuko buri wese aba areba inyungu ze
Rayon Sports izakira Gicumbi ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages