Kuri iki Cyumweru, tariki 2 Ukuboza 2018 nibwo hakinwe umukino wahuje abakeba bamaranye imyaka irenga 50 mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Roberto Oliviera Goncalves (Robertinho) utoza Rayon Sports yari yahisemo gukinisha abakinnyi batatu bakina hagati mu kibuga; Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka na Fabrice Mugheni wahanganaga na Kiyovu Sports yakiniraga.

Nubwo aba bakinnyi bari benshi hagati ntibashoboye kwitwara neza kuko Habamahoro Vincent na Kalisa Rachid bakinaga hagati muri Kiyovu Sports babarushaga gukora ku mipira myinshi mu gice cya mbere. Gusa nta mipira myinshi yageraga ku banyezamu, byatumye iki gice kirangira ari ubusa ku busa.

Uyu munya-Brazil utoza Rayon Sports warushijwe amayeri y’umukino yafashe umwanzuro wo gukuramo Manishimwe Djabel atanga umwanya kuri Yannick Mukunzi wari wabanje ku ntebe y’abasimbura. Byatumye Sefu usanzwe ukina hagati yugarira ahabwa inshingano zo gusatira aciye ku ruhande rw’iburyo.
Izi mpinduka ntacyo zahinduye kuko Kiyovu Sports yakomeje kuyirusha guhererekanya neza.

Uyu mukino mwiza w’ikipe bita Urucaca wari uyobowe n’abanyamahanga babiri yaguze mu mpeshyi y’uyu mwaka; Shavy Babicka ukomoka muri Gabon na Ghislain Armel wavuye muri Cameroun.

Ntibyatinze gutanga umusaruro kuko ku munota wa 60 w’umukino Kiyovu Sports yafunguye amazamu, igitego cyinjijwe na Nizeyimana Djuma ku mupira mwiza yahawe na Almer Ghislain.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego Rayon Sports yakangutse itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko amahirwe abiri yashoboraga gutuma kiboneka Bimenyimana Bonfils Caleb yayateye inyoni agerageza gutsindisha agatsinsino, abugarira muri Kiyovu Sports bakamwambura umupira.

Iradukunda Eric bita Radu Rayon Sports yavanye muri AS Kigali ntiyacitse intege akomeza guhindura imipira myinshi iva ku ruhande rw’iburyo.

Byaje kuviramo ikipe ye kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 78 ubwo yahaga umupira Niyonzima Olivier Sefu atera ishoti rikomeye umupira ufata igiti cy'izamu ugarutse mu rubuga rw'amahina uhura na Yannick Mukunzi yishyurira ikipe ye.

Iki gitego cya mbere Yannick Mukunzi atsinze kuva yagera muri Rayon Sports ntabwo cyari gihagije ngo ikipe ye itahane inota kuko ku munota wa 91 Kiyovu Sports yakoze contre-attaque, Abdul Rwatubyaye akorera ikosa umunya-Cameroun Almer Ghislain ikosa mu rubuga rw'amahina.

Umusifuzi Abdul Karim Twagirumukiza yemeza penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Djuma.

Nyuma y’umukino habaye gushyamirana gukomeye ubwo abakinnyi basohokaga mu kibuga biviramo Bimenyimana Bonfils Caleb guhabwa ikarita itukura, iya kabiri ahawe mu mikino itandatu ya shampiyona.

Ibitego bibiri bya Djuma uvuka ku Mumena ku gicumbi cya Kiyovu Sports byafashije ikipe ye gusiba amateka y’imyaka itandatu bari imaze idatsinda Rayon Sports. Amanota atatu yayaherukaga tariki 21 Mata 2012 ubwo rutahizamu w’Umunya-Uganda Bakabulindi Julius yayitsindiraga mu mukino warangiye ari 1-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga ntiyashoboye kubona intsinzi
Rayon Sports yabanje mu kibuga ntiyashoboye kubona intsinzi
Nizeyimana Djuma ntabwo yitwaye neza mu mukino ariko yahiriwe no kureba mu izamu
Nizeyimana Djuma ntabwo yitwaye neza mu mukino ariko yahiriwe no kureba mu izamu
Igitego cya Rayon Sports cy'impozamarira cyinjijwe na Mukunzi Yannick
Igitego cya Rayon Sports cy'impozamarira cyinjijwe na Mukunzi Yannick
Bari bafite icyizere cyo gutsinda umukino ariko biranga
Bari bafite icyizere cyo gutsinda umukino ariko biranga
Rwatubyaye Abdul yahinduye ibara ry'imisatsi
Rwatubyaye Abdul yahinduye ibara ry'imisatsi
Kiyovu Sports yabonye intsinzi imbere ya Rayon Sports nyuma y'imyaka itandatu
Kiyovu Sports yabonye intsinzi imbere ya Rayon Sports nyuma y'imyaka itandatu
Iradukunda Eric Radu yagerageje ariko ikipe ye ibura intsinzi
Iradukunda Eric Radu yagerageje ariko ikipe ye ibura intsinzi
Babicka ni we wakoreweho ikosa ryabyaye penaliti
Babicka ni we wakoreweho ikosa ryabyaye penaliti
Penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Djuma
Penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Djuma
Umukino wayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim
Umukino wayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim
Mukunzi Yannick wari ushyigikiwe na benshi niwe watsindiye Rayon Sports impozamarira
Mukunzi Yannick wari ushyigikiwe na benshi niwe watsindiye Rayon Sports impozamarira
Ntiwari umunsi mwiza kuri Rayon Sports
Ntiwari umunsi mwiza kuri Rayon Sports
Byari ibirori ku ikipe yo ku Mumena
Byari ibirori ku ikipe yo ku Mumena
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashimiye abafana baje kubashyigikira
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashimiye abafana baje kubashyigikira
Yannick yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
Yannick yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
Ntabwo babyumvaga uburyo batsinzwe n'umukeba wo hambere
Ntabwo babyumvaga uburyo batsinzwe n'umukeba wo hambere
Muri ruhago birangira ari agahinda kuri bamwe, ibyishimo ku bandi
Muri ruhago birangira ari agahinda kuri bamwe, ibyishimo ku bandi

Amafoto: Ntare Julius