Kiyovu Sports yahoze iterwa inkunga n’Akarere ka Nyarugenge, yari imaze imyaka irindwi ihabwa miliyoni 150 Frw n’Umujyi wa Kigali buri mwaka.
Gusa muri Werurwe uyu mwaka, Umujyi wandikiye amakipe utera inkunga ari yo AS Kigali, Gasogi United na Kiyovu Sports uyasaba kwihuza agakora ikipe imwe ikomeye, bitaba ibyo ukishingira ikipe yawo akaba ari yo ushyiramo amafaranga yahaga ayo makipe yose uko ari atatu.
Mu mpera z’uko kwezi kwa Werurwe, Gasogi United na Kiyovu Sports zasubije Umujyi wa Kigali ko zidashyigikiye igitekerezo cyo kwihuza, na wo usubiza aya makipe ku wa 1 Kamena 2026, uyamenyesha ko amasezerano y’ubufatanye byari bifitanye azarangirana na tariki ya 30 Kamena.
Ubwo yari acyakirwa n’abanyamakuru ba Radio Rwanda mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyo kuri uyu wa 4 Kamena, Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yagize ati “Ntabwo ari amahoro, Umujyi uri gutuma duhumeka insigane. Ahandi byari bimeze neza, tuvuye mu minsi mikuru, twanasoje Shampiyona neza.”
Minani yavuze ko miliyoni 150 Frw bahabwaga n’Umujyi wa Kigali buri mwaka yabaga ari nk’igishoro cyo guheraho mu bikorwa bitandukanye bya Kiyovu Sports.
Ati “Twaheraga ku mafaranga Umujyi wajyaga uduha buri mwaka, guhera mu 2018. Kuva Kiyovu Sports yabaho yakoreshaga amafaranga avuye muri Leta. Izina rya Kiyovu ni izina twiswe n’Akarere ka Nyarugenge.”
Yongeyeho ko batari biteguye gucutswa n’Umujyi wa Kigali ndetse icyo cyemezo cyatangiye kubatesha umurongo bari barimo.
Ati “Twaje gutungurwa n’ibaruwa twabonye ejo bundi, tariki ya 1 Kamena, itubwira ngo tariki 30 [Kamena], uwahekwaga azigenza. Dusanga rero tutari twiteguye. Twari tukiri ku ibere ry’umujyi, tubyigamba tunabyishimiye. Iyo minsi rero 30 baduhaye iduteye ubwoba, irimo no kutwibagiza gahunda twari turimo zubaka, zo kubarura abafana.”
Uyu Muvugizi wa Kiyovu Sports yongeyeho ko batarashyirwayo ndetse basanga bakwiye gusubizwa mu bahabwa iyi nkunga kuko nta gihe iyi kipe yigeze ibaho idakoresha amafaranga ya leta.
Ati “Twe ntabwo turabyemera kugeza none aha, impamvu tutarabyemera ni uko miliyoni 150 Frw Umujyi waduhaga, turasabwa gukora ibishoboka byose ngo turebe ko yakwiyongera. Iyo hari impamvu ituma baguha inkunga, izo mpamvu zikaba zitaravaho.”
“Kutubwira ngo twihuze n’ayo makipe, Kiyovu Sports ntabwo yari kubyemera kuko twaba duteje ubushomeri mu bakinnyi. Amakipe atatu bose ni abakozi, nubagira ikipe imwe barasigara ari 40 kandi bari 120. Kiyovu Sports ni iy’Abayovu.”
Minani yavuze hari impamvu nyinshi zihari zituma Umujyi wa Kigali udakwiye guhagarika inkunga wageneraga Kiyovu Sports.
Yavuze ko iya mbere ari ukuba iyi kipe yaragize uruhare mu gusubiza Abanyarwanda mu buzima busanzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusubiza abana mu mashuri, kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu kibamo umupira w’amaguru binyuze mu kohereza umukinnyi wa mbere hanze no kwitabira ibikorwa bitandukanye bya politiki birimo amatora kuva mu 2003.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claude, ku wa Gatatu yabwiye Radio Rwanda ko nta nkunga y’Umujyi wa Kigali izongera kujya muri Gasogi United na AS Kigali.
Ati “Igikurikiraho ni uko iyo nkunga tutongera kuyitanga. Tubikora twatekereza uburyo bubiri bizakorwamo. Twavugaga ko ikipe zose uko ari eshatu nizihitamo ko zizakomeza urugendo rwazo uko rusanzwe, icyo gihe bisobanura ko Umujyi wa Kigali ukwiriye gushinga ikipe bushyashya, itangirira hasi ikajya izamuka buhoro buhoro.”
“Twagira ikipe zibyemera, tugafatanya na zo kugira ngo natwe tugiremo uruhare rwacu turi mu Cyiciro cya Mbere. AS Kigali yo yagaragaje ko yifuza gukomeza n’Umujyi wa Kigali. Turi mu biganiro kugira ngo byose tubishyire ku murongo.”
Abajijwe niba badatereranye Kiyovu Sports nk’ikipe ifatwa nk’iy’Abanyamujyi ndetse Umujyi wa Kigali wahawe n’Akarere ka Nyarugenge mu myaka ishize, Emma Claude yavuze ko hari ubundi buryo bakoranamo nk’andi makipe yose ariko bitari ukuyitera inkunga nk’uko byari bisanzwe.
Ati “Kiyovu na yo ni ikipe yavukiye i Kigali kandi dukunda. Icyo twahagaritse uyu munsi ni inkunga twashyiragamo buri mwaka, ariko ntibivuze ko iyo kipe tutakiyibona nk’iy’i Kigali cyangwa tutagira n’ibindi dufatanyamo. Kuri Kiyovu Sports na Gasogi United, amarembo aracyafunguye mu Mujyi wa Kigali ariko ubwo bufasha bujyanye n’amafaranga bwo ntabwo tuzongera kubushyiramo nk’uko itangazo ryabivuze.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!