00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yatomboye APR, Rayon Sports izisobanura na City Boys muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 February 2026 saa 02:08
Yasuwe :

Tombola ya ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro yasize Kiyovu Sports izahura na APR FC, City Boys izakine na Rayon Sports, mu gihe Police FC izakina na Gicumbi FC, mu mikino ibanza iteganyijwe tariki ya 17 na 18 Gashyantare 2026.

Iyi tombola yakozwe n’amakipe 16 arimo umunani yanyuze mu ijonjora ry’ibanze ari yo Bugesera FC, Gicumbi FC, Kiyovu Sports, City Boys, Musanze FC, Muhazi United, Marine FC na Etincelles FC.

Umunani ataranyuze mu ijonjora ry’ibanze ni APR FC, Rayon Sports FC, Police FC, Mukura Victory Sports & Loisir, Gasogi United, AS Kigali, Amagaju FC na Gorilla FC.

Iyi tombola yasize umukino ukomeye uhanzwe amaso uzahuza Kiyovu Sports na APR FC. City Boys izakina na Rayon Sports, Gicumbi FC yatomboye Police FC, mu gihe Marine FC izakina na AS Kigali.

Bugesera FC yatomboye Amagaju FC, Musanze FC izakina na Gasogi United, Muhazi United izakina na Gorilla FC, mu gihe Etincelles FC izakina na Mukura VS.

Irushanwa riheruka ryegukanywe na APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.

Kiyovu Sports yatomboye APR FC
APR FC yegukanye irushanwa riheruka itsinze Rayon Sports ibitego 2-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages