Iyi kipe yo muri Sudani yagiye muri uyu mukino iheruka gutsindwa na Rutsiro FC ibitego 2-1, mu gihe Urucaca narwo rwari rwatsinzwe na Marine.
Ni umukino watangiye wihuta cyane Al Hilal SC isatira bikomeye ishaka igitego.
Ntabwo cyatinze kuboneka kuko ku munota wa 16, Ousmane Diouf yafunguye amazamu ku gitego yatsinze ku mupira wavuye muri koruneri agakina n’umutwe.
Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje gukina neza cyane ariko abarimo Adama Coulibali na Kabore Abdel bagahusha ibitego byinshi.
Igice cya mbere cyagoye Kiyovu Sports cyarangiye Al Hilal iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Urucaca rwatangiranye igice cya kabiri impinduka, Niyo David na Bukuru Christopher basimbura Nsanzimfura Keddy na Mugisha Rama Joseph.
Myugariro wa Al Hilal SC, Lusolo Ernest yasubije inyuma umupira ashaka kuwuha umunyezamu Mohamed Madani, Mutunzi Darcy arawumutanga yishyura igitego ku munota wa 63.
Mu minota 75, umukino washyushye amakipe asatirana ari nako ahushanya ibitego.
Ku munota wa 79, Uwineza Rene yarebye umunyezamu Mohamed Madani ko ahagaze nabi atera umupira muremure atsinda igitego cya kabiri cyiza cyane.
Iminota ya nyuma yaranzwe n’amahane menshi yarimo amakosa menshi cyane.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-1 ifata umwanya wa kane n’amanota 19, Al Hilal iba iya 16 n’amanota 10.
Umukino wabanjirije iy’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, Gicumbi FC yatsinze Marine FC igitego 1-0.
Ku wa Gatanu Shampiyona izakomeza, aho AS Kigali izakira Bugesera FC saa Cyenda, mu gihe Gorilla FC izakina na Rayon Sports saa 18:30, imikino yombi izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!