Umunsi wa 15 wa shampiyona usoza imikino ibanza uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru. Wabimburiwe n’umukino Kiyovu Sports iri mu bihe byiza, yakiriyemo Musanze FC itozwa na Ruremesha Emmanuel.
Umukino watangiye Kiyovu SC iyoboye umukino, inabona koruneri ya mbere yatewe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 16 ayishyira ku mutwe wa mugenzi we Rwabuhihi Aimée Placide, agerageza gutera mu izamu ariko ntibyamuhira umupira uca hejuru yaryo.
Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka gufungura amazamu kare binayihira ku munota wa 21, ubwo Serumogo Ally yazamukanaga umupira ku ruhande rw’iburyo akawuhindura awerekeza mu rubuga rw’amahina, ariko rutahizamu Touya Jean Didier ukomoka muri Guinée-Conakry baguze avuye muri LLB y’i , agiye kuwutera mu izamu ategerwa mu rubuga rw’amahina.
Habonetse penaliti yinjizwa neza na Nizeyimana Djuma wahise yuzuza ibitego 10 muri shampiyona.
Iminota yakurikiyeho yihariwe na Musanze FC, byanatumye Kiyovu Sports ikora amakosa menshi harimo n’iryo Serumogo Ally yakoreye Tuyisenge Pekeyake bimuviramo ikarita y’umuhondo ku munota wa 37.
Ikipe ya Musanze FC yarushaga Kiyovu Sports hagati bitewe na Kalisa Rashid wagaragazaga urwego rwo hasi, byatumye umutoza Kirasa Alain ahita amusimbuza ku munota wa 39, atanga umwanya kuri Maombi Jean Pierre wahanganaga na Musaze FC yahozemo, bifasha iyi kipe kurangiza igice cya mbere iyoboye umukino.
Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, rutahizamu Jean Didier Touya asimburwa na Zagabe Jean Claude ukina hagati ariko ufite ubushobozi bwo kugarira, hagamijwe guhagarara ku gitego batsinze mu gice cya mbere.
Gusimbuza kwa Musanze kwakozwe ku munota wa 51 ubwo umutoza Ruremesha yakuragamo Tuyisenge Pekeyake akinjiza Imurora Japhet wahoze ari kapiteni wa Musanze FC ariko ubu ntabwo akibona umwanya wo kubanza mu kibuga.
Izi mpinduka ntabwo zafashije Musanze kuko nyuma y’iminota itatu gusa yahise itsindwa igitego cya kabiri, ku mupira wazamukanywe na Almer Ghislain wacenze ba myugariro babiri ba Musanze FC, acomekera umupira mwiza Nizeyimana Jean Claude, anyeganyeza inshundura ku nshuro ya kabiri.
Musanze yihariye umukino mu minota yakurikiyeho, isatirana imbaraga binayihesha igitego cy’impozamarira ku munota wa 59 ku mupira mwishwa wa Haruna Niyonzima, Niyonkuru Ramadhan yahaye Imurora Japhet ateresha umutwe.
Nta mbaraga nyinshi umupira wagendanye ariko umunyezamu Ndoli Jean Claude yari ahagaze nabi ananirwa kuwukuramo.
Ikipe ya Ruremesha yakoze ibishoboka ngo ibone igitego cyo kwishyura ariko ntiyahirwa umukino urangira ari ibitego 2-1, ibyishimo byinshi bitaha abakunzi ba Kiyovu Sports kuko barushijwe iminota myinshi y’umukino.
Musanze FC yanayirushije kubona Koruneri nyinshi, enye kuri imwe.
Agashya karanze uyu mukino ni mu gihe igice cya mbere cyari kirangiye amakipe yombi asubiye mu rwambariro, bamwe mu bakozi ba Kiyovu Sports bangira ikipe Musanze FC kwinjiza mu rwambariro uwo bavuga ko ari ushinzwe ibikoresho byayo abandi bagakeka ko ari umurozi.
Byabyaye imvururu ariko ntibyatinda zirahoshwa.
Intsinzi ya Kiyovu Sports yayigejeje ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 26 inganya na Mukura VS iri ku mwanya wa gatatu, ariko ikayirusha ko igitego kimwe izigamye. Naho Musanze FC yo yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota 12 mu mikino 15.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Kiyovu Sports: Ndoli Jean Claude, Rwabuhihi Aimée Placide, Ngirimana Alexis (c), Ahoyikuye Jean Paul, Serumogo Ally, Kalisa Rashid, Habamahoro Vincent, Nizeyimana Djuma, Jean Didier Touya, Almer Ghyslain, na Nizeyimana Jean Claude.
Musanze FC: Nsabimana Olivier, Nduwayo Valeur, Mbonigaba Regis, Niyonkuru Ramadhan, Tuyisenge Pekeyake, Hakizimana Francois, Habyarimana Eugene, Mugenzi Cedric, Barirengako Frank, Dushimumugenzi Jean na Gikamba Ismail.


















Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0