Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane, amakipe yombi yakinanaga imbaraga nyinshi mu minota ya mbere.
Kiyovu Sports yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa gatandatu, ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugenzi Bienvenue ukomeje gufasha cyane iyi kipe y’Urucaca.
Byasabye Musanze FC gutegereza umunota wa 28, yishyurirwa n’Umunya-Kenya Namanda Linke Wafura watsinze igitego cyahagurukije abafana batari bake bari kuri Stade Ubworoherane.
Habura umunota umwe gusa ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, Kiyovu Sports yasatiriye cyane Musanze FC mu rubuga rw’amahina, Nshimiyimana Amran atega Emmanuel Okwi byatumye umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti yinjijwe neza na Bigirimana Abed.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yavuye mu rwambariro ubona ko afite gahunda yo kongera ibitego, ariko nta yongeye kureba mu izamu ry’indi.
Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 44 inganya na APR FC ya mbere. Ikipe y’Ingabo izigamye ibitego 18 mu gihe Urucaca ruzigamye 15.
Musanze FC yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 31.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!