00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yegukanye Igikombe cya FERWAFA Super Cup 2026 (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 August 2026 saa 06:21
Yasuwe :

Kiyovu Sports yegukanye Igikombe cya FERWAFA Super Cup 2026, nyuma yo gutsindira Police FC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryakinwe n’amakipe ane ku nshuro ya mbere.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium, hakiniwe umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu mwaka wa 2025/26, nubwo nta n’imwe yatwaye igikombe na kimwe mu bikomeye bikinirwa mu Rwanda, yaba icya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Myugariro wa Police FC, Nsabimana Eric, wavunikiye mu mukino wa 1/2 basezerera Rayon Sports, ntabwo yakinnye umukino wa nyuma wabahuje na Kiyovu Sports.

Nyuma yo gutsinda Gasogi United FC mu bujurire igategekwa kumuha ibaruwa imurekura, Hakim Hamiss ukina mu kibuga hagati yari mu bakinnyi bifashishijwe na Kiyovu Sports kuri uyu munsi.

Ugereranyije n’imikino amakipe yombi yakuyeho itike zo gukina uyu mukino wa nyuma, uyu mukino wagendaga buhoro cyane, kuko nta n’imwe yageragezaga kugera imbere y’izamu kenshi ngo ishake igitego.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, ariko Kiyovu Sports isatira cyane Police FC, ihita ibona n’amahirwe akomeye ku ishoti rikomeye ryageragejwe na Hamis Hakim ku munota wa 49, ariko rinyura hejuru y’izamu gato.

Nyuma y’umunota umwe gusa Police FC yahise igera imbere y’izamu ry’Urucaca ibona koruneri yavuyemo akavuyo, Kwitonda Alain atera ishoti mu izamu rikurwamo n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, James Desire.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Harrison Mark Simon, yakoze impiduka mu kibuga akuramo Lola Kanda Moise, Shaba Kagayo na Rwabuhihi Placide, ashyiramo Mugisha Didier, Gihozo David na Avit Nkundimana.

Ni mu gihe Rkyek Jaafar utoza Police FC yakuyemo Tangara Keffa, Iradukunda Simeon na Luc Bide Ndohoungar ashyiramo Ingabire Chrisman, Ekeson Okorie na Manishimwe Djabel.

Ku munota wa 83 w’umukino, myugariro wa Kiyovu Sports Ntwali Asman yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Hakim Hamis ahagaze neza mu rubuga rw’amahina, aragarama ashyira umupira mu izamu atsinda igitego.

Iki gitego ni cyo cyahesheje intsinzi Kiyovu Sports, yegukana Igikombe cya FERWAFA Super Cup nubwo yabaye iya gatatu muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2025/26.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ritegura iri rushanwa ryagennye ko iyi kipe yatwaye iki gikombe izahabwa na miliyoni 40 Frw, mu gihe Police FC yo izahabwa miliyoni 20 Frw.

Yahize andi makipe arimo Mukura VS yasezereye muri ½, na Rayo Sports yari yasezerewe na Police FC.

Kiyovu Sports yaherukaga kwegukana igikombe mu mwaka wa 2022, ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1, ikegukana igikombe cya ‘Made in Rwanda Cup’.

Kigali Pelé Stadium yakiriye uyu mukino ariko nta wari kumenya ko yabereyeho umukino wa nyuma
Mbere y'uko umukino utangira abafana bari bake muri stade
Nsabimana Eric 'Zidane' wa Police FC ntiyakinnye uyu mukino
Abatoza ba Police FC bajya inama ku buryo bitwara mu mikino
Umutoza wa Police FC, Rkyek Jaafar, yinjiraye icyizere mu kibuga
Igikombe cya FERWAFA Super Cup cyakiniwe
Abatoza b'Amavubi bakurikiye uyu mukino wa Police FC na Kiyovu Sports
Rulisa Patience ni we wayoboye uyu mukino
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports na Police FC zakinnye igice cya mbere kidashamaje
Isaac Eze wa Police FC ari gusiga Lola Kanda Moise wa Kiyovu Sports
Richard Kirongozi ahanganye na Udahemuka Jean de Dieu
Richard Kirongozi wa Kiyovu Sports ari gushaka uko aca kuri Tangara Keffa wa Police FC
Hakim Hamiss yakinnye umukino wa mbere muri Kiyovu Sports
Udahemuka Jean de Dieu ahanganiye umupira na Richard Kilongozi wa Kiyovu Sports
Abafana ba Kiyovu Sports bagerageje kuyishyigikira mu gice cya kabiri
Umutima wari wahagaze ku bafana ba Kiyovu Sports bifuzaga igikombe
Kwitonda Alain 'Bacca' wa Police FC ari kugerageza gushaka uko atanga umupira
James Desire uri mu izamu rya Kiyovu Sports yayifashije cyane muri iri rushanwa
Ishimwe Jean Rene wa Kiyovu Sports afite umupira ari gushaka uwo awuhereza
Igitego cya Kiyovu Sports cyakuye mu bwigunge abafana bayo
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari guhabwa imidali
Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, ni we watanze igikombe
Kiyovu Sports yari inyotewe kubona igikombe
Kapiteni wa Kiyovu Sports, Mbonyingabo Regis, ari kwishimira igikombe

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages