00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi barindwi bashya batarimo ’Seif’ (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 25 July 2023 saa 11:06
Yasuwe :

Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi barindwi bashya, izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, batagaragayemo Niyonzima Olivier Seif wasinyishijwe hutihuti kubera igitutu cy’abakeba.

Umuhango wo kwerekana aba bakinnyi wabereye ku Biro by’iyi kipe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2023.

Aba bakinnyi berekanwe na Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal. Barimo Myugariro Kazindu Guy wavuye muri Gasogi United; Rutahizamu w’Umunye-Congo, Jérémie Basilua; Umunya-Angola, utaha izamu, Fofo Cabungula; Rutahizamu w’Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n’Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

Abakinnyi berekanwe ntibarimo Umunyarwanda Niyonzima Olivier "Seif" wasinyishijwe hutihuti ku mugoroba wo ku wa 24 Nyakanga 2023 na Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis ’Général’ kubera igitutu nyuma y’uko yageraga amajanja n’abakeba barimo Rayon Sports na Police FC.

Abajijwe ku nkuru zakurikiye isinya rya Seif rishobora kuba ryaciye ibice mu buyobozi bwa Kiyovu Sports, Mvukiyehe yatangaje ko byatewe n’uko bamurwaniraga n’andi makipe.

Yagize ati "Agakino ka hano ku isoko ry’abakinnyi murakazi, umara kuganira n’umukinnyi mu kanya ukabona asinye ahandi. Kuba rero yasinyishijwe n’Umuryango nta makosa arimo kuko ibiganiro uko byagiye bigenda twembi twari tubizi. Uyu munsi nshobora kubasinyisha, ejo Umunyamabanga akabasinyisha, ibyo byose biterwa n’uko ikipe yabiteguye."

Nyuma yo kwerekana abakinnyi bashya, yashimangiye ko Kiyovu Sports izaba ari ikipe ikomeye, izatanga akazi kuri ba mukeba.

Yakomeje ati "Turi ikipe yaguze kandi igurana imbaraga nyinshi. Twaguze abakinnyi bafite ubunararibonye n’ibigwi biri hejuru, twibanda ku bakinnyi bafite imyaka iringaniye kubera uruhande rw’ubucuruzi."

"Umukinnyi ufite mu myaka makumyabiri n’undi tumugura ngo agaragaze ibyo ashoboye nyuma tumugurishe ahandi."

Nyuma y’abakinnyi Kiyovu Sports yerekanye biteganyijwe ko hari abandi izinjiza mu ikipe ngo ikomeze kwiyubaka.

Mvukiyehe ati "Hari abandi basigaye muzabona amazina yabo mukikanga, barimo Umunya-Sénégal ukina hagati mu bayobora umukino, azagera hano tariki 2 Kanama kuko Shampiyona yabo izarangira mu mpera z’iki cyumweru n’abandi nka batatu ntari buvugire hano."

Uyu mushoramari wakujije imvugo yo gutitiza Umujyi wa Kigali nyuma yo kongera gusubiza Kiyovu Sports nubwo atarabasha kuyihesha Igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka 30 ishize, yaciye amarenga ko atarateshuka kuri icyo cyerekezo.

Yagize ati "Umujyi wakagombye kuba waratitiye ukurikije amazina n’abo mumaze kwibonera hano."

"Wambwira muri ba rutahizamu bose baje ufite ibigwi nk’iby’uyu Munya-Angola [Cabungula]? Wavuze ko ba mukeba bari kwiyubaka, wangereranyiriza muri ba mukeba uwazanye ba rutahizamu babiri nk’abo maze kubereka hano? Mutegereze tugiye kuba ikipe ifite abakinnyi bakomeye hano muri Shampiyona."

Kiyovu Sports yasezereye abakinnyi 15 n’abatoza bayo bayihesheje umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’umwaka ushize iri kubaka ikipe yizeye ko izahangana mu mwaka utaha nyuma y’icyizere cyo kuzamurirwa umubare w’abanyamahanga bakava kuri batanu bakagera kuri barindwi.

Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal yatangiye yerekana myugariro Kazindu Guy wavuye muri Gasogi United
Uyu musore yerekanywe ku mugaragaro na Kiyovu Sports nyuma yo gusinya imyaka ibiri
Mvukiyehe Juvénal ubwo yerekanaga Umunye-Congo, Jeremie Basilua, wakiniye Ikipe y'Igihugu
Rutahizamu w'Umunya-Angola, Fofo Cabungula, na we yerekanywe ku mugaragaro na Kiyovu Sports
Rutahizamu w'Umunya-Angola, Afonso 'Fofo' Sebastião Cabungula yakiniye amakipe akomeye y'iwabo nka Premiero de Agosto na AS Aviação
Rutahizamu w'Umunya-Liberia, Obediah Mikel Freeman, yeretswe abakunzi ba Kiyovu Sports ku mugaragaro
Freeman yasinye amasezerano y'imyaka itatu mu Urucaca
Rutahizamu w'Umugande Kalumba Bryan w'imyaka 25 wasinye imyaka itatu wakinaga muri Vipers nawe azaba ashakira ibitego Kiyovu Sports umwaka utaha
Mulumba Suleiman ni Umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports wasinye imyaka itatu
Uyu munyezamu wavuye muri Bull FC y'iwabo azaba arwanira umwanya na Nzeyurwanda Djihad
Umunyezamu w'Umugande, Emmanuel Kalyowa nawe yasinye imyaka itatu mu Urucaca
Uyu munyezamu wavuye muri Bull FC y'iwabo azaba arwanira umwanya na Nzeyurwanda Djihad
Mvukiyehe Juvénal atangaza ko Kiyovu Sports iri kwiyubaka kurusha umwaka ushize ndetse yiteguye guhangana n'abakeba
Niyonzima Olivier 'Seif' wasinyishijwe na Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis 'Général', ntari mu bakinnyi bashya berekanwe

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages