00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yizihije isabakuru y’imyaka 60 itsinda Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 May 2024 saa 10:01
Yasuwe :

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku munsi yizihirijeho isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe ari nawo usoza shampiyona ya 2023/24.

Uyu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 Urucaca rumaze rubonye ubuzima gatozi. Watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana bikomeye byatumaga utaryoha.

Mu minota 30, Rayon Sports yatangiye kugera imbere y’izamu rya Nzeyurwanda Djihad ari nako Charles Bbaale yahushaga uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 36, Iraguha Hadji yazamukanye umupira yihuta mu kibuga hagati ashaka gutungura umunyezamu atera ishoti rikomeye cyane, ku bw’amahirwe make umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Gikundiro yakomeje gusatira bikomeye no mu gice cya kabiri gusa imipira myinshi yahindurwaga imbere y’izamu na Muhire Kevin na Bugingo Hakim yaburaga uyisunikira mu izamu.

Mu minota 70, abatoza bombi batangiye gukora impinduka ariko n’ubundi umukino wongeye uratuza ukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Mugenzi Cedrick yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awucomekera Kirongozi Richard awuhindura imbere y’izamu usanga Alfred Leku ahagaze wenyine akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere ku munota wa 78.

Mu minota 85, Gikundiro yasatiriye bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura ariko ab’inyuma ba Kiyovu bakayibera ibamba.

Iminota itanu y’inyongera yashyizweho ntacyahindutse, umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 yizihiza isabukuru y’imyaka 60 mu munyenga.

Ni mu gihe kandi Urucaca rwasoje shampiyona ku mwanya wa gatandatu n’amanota 44, Gikundiro iba iya kabiri na 57.

Nk'umukino usoza umwaka, abakinnyi ba Rayon Sports bifotoje bose mbere yo gutangira umukino
Mbere yo gutangira umukino usoza umwaka, abakinnyi ba Kiyovu Sports bifotoje ari bose
Bugingo Hakim azamukana umupira
Bugingo Hakim agerageza gutsindisha umutwe bakamutanga umupira
Tuyisenge Hakim ahanganye na Youssef Rharb
Youssef Rharb yari yongeye kubona umwanya wo kubanza mu kibuga
Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick ari mu bakurikiye uyu mukino
Umuyobozi wa Gorilla FC, Mudaheranwa Yusuf n'uwa APR FC, Col Richard Karasira bakurikiye umukino
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ari mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mukino
Visi Perezida w'Umuryango Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim akurikiye umukino
Umukunzi ukomeye wa Kiyovu Sports, Makuza Bernard yari yitabiriye uyu mukino wari wahujwe no kwizihiza isabakuru y'imyaka 60
Mbonyingabo Regis akiza izamu
Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Djihad ni umwe mu bagize umukino mwiza
Abakinnyi ba Kiyovu Sports ibishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Umunezero wari wose ku bakinnyi ba Kiyovi nyuma yo gutsinda mukeba
Abafana ba Kiyovu Sports bari babucyereye
Nyuma y'umukino, Abayovu bafashe ifoto y'urwibutso bishimira gutsinda mukeba ku isabukuru yabo
Abana bato ntabwo batanzwe

Amafoto: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages