00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu FC yanganyije na Bugesera FC mu mukino waranzwe n’amakarita y’umutuku (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 November 2025 saa 06:11
Yasuwe :

Kiyovu Sports yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa, mu mukino usoza iy’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru.

Ni umukino watangiye utuje ugenda gake amakipe yombi yigana bityo n’uburyo bw’ibitego bukaba buke.

Ku munota wa 30, Ssentongo Farouk yazamutse yihuta cyane asigarana n’umunyezamu James Bieuvenue Desire amuteye umupira awukuramo.

Kiyovu Sports yatangiye kugerageza amashoti ya kure binyuze kuri Nsanzimfura Keddy ariko iyo yateraga yajyaga hejuru y’izamu.

Igice cya mbere kitabonetsemo uburyo bwinshi, cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Kiyovu Sports yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Mutsinzi Darcy asimburwa na Uwineza Rene.

Mu minota 60, amakipe yombi yasatiranaga bikomeye ari nako abanyezamu ku mpande zombi bakoraga akazi gakomeye.

Ku munota wa 65, Daniel Barnabas, yazamukanye umupira yihuta atera ishoti rikomeye umupira uca hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 75, Uwineza yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Sharif Bayo akina n’umutwe umupira uca hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 85, Nkundimana Aviti yakiniye nabi Sadick Sulley ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo biba umutuku asohoka mu kibuga.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Bahunga Mwisha Joel yakoze ikosa risa nkiryaherukaga akinira nabi rutahizamu wa Kiyovu, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo biba umutuku asohorwa mu kibuga.

Muri iyi minota umukino wihutaga cyane, Urucaca rusatira ariko abakinnyi b’inyuma ba Bugesera bakabyitwaramo neza.

Umukino warangiye Kiyovu Sports yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa.

Urucaca rwafashe umwanya wa karindwi n’amanota 10, mu gihe Bugesera FC yageze ku wa 11 n’amanota arindwi.

Muri rusange, Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wasize Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 17 ikurikiwe na Rayon Sports ifite 13, Gasogi United ya gatatu ifite 12 inganya na Musanze FC ya kane.

APR FC ifite ibirarane bibiri iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, Gorilla FC ya gatandatu ifite amanota 10.

Abakinnyi 11 Kiyovu yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga
Abakapiteni bahitamo ikibuga mbere y'umukino
Sharif Bayo ahanganye na Kaneza Augustin
Rwabuze gica hagati y'amakipe yombi
Nkundimana Aviti wa Kiyovu Sports yahawe ikarita y'umutuku ku munota wa 85
Wari umukino urimo n'amahane menshi
Ni umukino wasojwe mu mahane menshi
Myugariro wa Bugesera FC, Bahunga Mwisha Joel, ahabwa ikarita y'umutuku
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf na Makuza Bernard bakurikiye umukino
Myugariro w'inyuma ku ruhande rw'iburyo, Ntwari Assouman yatowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino
Niyo David ukinira Kiyovu Sports yabaye umukinnyi mwiza w’icyumweru cy’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages