Wari umukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona wayobowe n’Umusifuzi Mpuzamahanga Rulisa Patience.
Ibitego bya Gasogi United byatsinzwe n’Umunya-Cameroun, Ravel Max Well Djoumekou ku munota wa 31 na Niyongira Danny ku wa 61.
Jules Shukuru wabonye inshundura ku munota wa 45 n’Umunya-Uganda Gabriel Matata wazinyeganyeje ku wa 80, ni bo baboneye Rutsiro FC ibitego bibiri byo kunganya.
Mu gihe Gasogi United yari iyoboye umukino, ikibazo cyaje kuvuka ku munota wa 80 kuri penaliti yahawe Rutsiro FC yinjizwa neza na Gabriel Matata Gakuru.
Nyuma y’umukino, Umuvugizi Mukuru akaba na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru agaragaza uburakari bukomeye, bushingiye ku kutishimira imisifurire, yitsa cyane kuri penaliti yahawe Rutsiro FC.
Ati “Ntekereza ko wari umukino mwiza, reka mbanze nshimire Rutsiro FC ariko nshimire n’abasifuzi. Ariko hari ibintu bibabaje, ntabwo mbona umuntu uri ku rwego rwa Rulisa ufite badge [umusifuzi mpuzamahanga] ko akwiriye kuza akayisiga amatotoro bene aka kageni.”
Yakomeje agira ati “Sinshoboye kujya kwiruka ngo ndajya kurega n’ibiki. Ariko abareba barebe, umuntu ariba ku karubanda?”
Yagarutse kandi ku makosa yatumye agaya aba basifuzi b’uyu mukino.
Ati “Reba penaliti yahaye Rutsiro, urebe n’iyo yatwimye, mu gihe iyo yacu yari kuyiduha agatanga n’ikarita. Mu bindi harimo gutanga amakarita biraho, gusifura kurarira bidasobanutse, ibi bintu ni ukwisebya.”
KNC yongeyeho ko umusifuzi nka Rulisa Patience akwiriye kujya ku karubanda abantu bakajya bamuseka.
Yagize ati "Nka Rulisa naca ku iposita, abantu bakwiye kumuseka. Badge yambaye, yaharaniye, ibyo yakoze, ayisize amatotoro. Icyubahiro nabagombaga, birababaje. Cyakoze Rulisa wigaye. Wakoze cyane."
KNC yavuze ko Rulisa atari umuntu ukwiye gukoreshwa (guhabwa ruswa) kugira ngo asifure nabi ndetse bigire ingaruka ku mukino.
Yavuze ko nk’umusifuzi uheruka guhabwa uburenganzira bwo gusifura amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru mu ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, akwiye kureka amakipe agahatana, we agaca urubanza rutabera.
Yunzemo ati "Ndakubwiza ukuri ubabaje abakunzi b’umupira w’amaguru, urahemutse. Njye sinajya kurega umusifuzi muri Ferwafa."
Perezida wa Gasogi United FC, KNC, yikomye imisifurire ya Rulisa Patience, avuga ko adakwiye gukoreshwa ngo abogamire ku ruhande ashaka. #SiporoHejuruCyane pic.twitter.com/XFJEXLmdb3
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 10, 2023
Nyuma y’aya magambo, amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko hari bamwe mu basifuzi bavuga rikijyana cyane cyane abarimo mpuzamahanga bakomeje gusabira ibihano KNC nyuma yo kwandagaza mugenzi wabo.
Bamwe mu basifuzi bahaye IGIHE amakuru beretse bamwe mu bayobozi bagize Akanama k’Imyitwarire n’ak’Imisifurire muri FERWAFA ko batishimiye aya magambo ndetse banenga iri Shyirahamwe ko nta bihano byihanukiriye riha abasebya umwuga wabo bakabasuzuguza abafana.
FERWAFA ntacyo iravuga ku magambo yatangajwe na KNC nyuma y’uyu mukino.
Nyuma y'amagambo yatangajwe na Perezida wa Gasogi United, KNC kuri Rulisa Patience, bamwe mu basifuzi bagenzi be batangiye gusaba ko yahabwa ibihano kugira ngo bibere abandi isomo. pic.twitter.com/xOULl1uzCG
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 14, 2023
Gasogi United ya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 36, izakira Rayon Sports ya kane banganya amanota mu mukino w’Umunsi wa 20 uzabera kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki 18 Gashyantare 2023.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!