00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KNC wandagaje umusifuzi Rulisa Patience yasabiwe guhanwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 February 2023 saa 04:29
Yasuwe :

Bamwe mu basifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru bari gusabira ibihano Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), watutse mugenzi wabo Rulisa Patience ku mukino ikipe ye yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2 kuri Stade ya Bugesera tariki 10 Gashyantare 2023.

Wari umukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona wayobowe n’Umusifuzi Mpuzamahanga Rulisa Patience.

Ibitego bya Gasogi United byatsinzwe n’Umunya-Cameroun, Ravel Max Well Djoumekou ku munota wa 31 na Niyongira Danny ku wa 61.

Jules Shukuru wabonye inshundura ku munota wa 45 n’Umunya-Uganda Gabriel Matata wazinyeganyeje ku wa 80, ni bo baboneye Rutsiro FC ibitego bibiri byo kunganya.

Mu gihe Gasogi United yari iyoboye umukino, ikibazo cyaje kuvuka ku munota wa 80 kuri penaliti yahawe Rutsiro FC yinjizwa neza na Gabriel Matata Gakuru.

Nyuma y’umukino, Umuvugizi Mukuru akaba na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru agaragaza uburakari bukomeye, bushingiye ku kutishimira imisifurire, yitsa cyane kuri penaliti yahawe Rutsiro FC.

Ati “Ntekereza ko wari umukino mwiza, reka mbanze nshimire Rutsiro FC ariko nshimire n’abasifuzi. Ariko hari ibintu bibabaje, ntabwo mbona umuntu uri ku rwego rwa Rulisa ufite badge [umusifuzi mpuzamahanga] ko akwiriye kuza akayisiga amatotoro bene aka kageni.”

Yakomeje agira ati “Sinshoboye kujya kwiruka ngo ndajya kurega n’ibiki. Ariko abareba barebe, umuntu ariba ku karubanda?”

Yagarutse kandi ku makosa yatumye agaya aba basifuzi b’uyu mukino.

Ati “Reba penaliti yahaye Rutsiro, urebe n’iyo yatwimye, mu gihe iyo yacu yari kuyiduha agatanga n’ikarita. Mu bindi harimo gutanga amakarita biraho, gusifura kurarira bidasobanutse, ibi bintu ni ukwisebya.”

KNC yongeyeho ko umusifuzi nka Rulisa Patience akwiriye kujya ku karubanda abantu bakajya bamuseka.

Yagize ati "Nka Rulisa naca ku iposita, abantu bakwiye kumuseka. Badge yambaye, yaharaniye, ibyo yakoze, ayisize amatotoro. Icyubahiro nabagombaga, birababaje. Cyakoze Rulisa wigaye. Wakoze cyane."

KNC yavuze ko Rulisa atari umuntu ukwiye gukoreshwa (guhabwa ruswa) kugira ngo asifure nabi ndetse bigire ingaruka ku mukino.

Yavuze ko nk’umusifuzi uheruka guhabwa uburenganzira bwo gusifura amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru mu ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, akwiye kureka amakipe agahatana, we agaca urubanza rutabera.

Yunzemo ati "Ndakubwiza ukuri ubabaje abakunzi b’umupira w’amaguru, urahemutse. Njye sinajya kurega umusifuzi muri Ferwafa."

Nyuma y’aya magambo, amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko hari bamwe mu basifuzi bavuga rikijyana cyane cyane abarimo mpuzamahanga bakomeje gusabira ibihano KNC nyuma yo kwandagaza mugenzi wabo.

Bamwe mu basifuzi bahaye IGIHE amakuru beretse bamwe mu bayobozi bagize Akanama k’Imyitwarire n’ak’Imisifurire muri FERWAFA ko batishimiye aya magambo ndetse banenga iri Shyirahamwe ko nta bihano byihanukiriye riha abasebya umwuga wabo bakabasuzuguza abafana.

FERWAFA ntacyo iravuga ku magambo yatangajwe na KNC nyuma y’uyu mukino.

Gasogi United ya gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 36, izakira Rayon Sports ya kane banganya amanota mu mukino w’Umunsi wa 20 uzabera kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki 18 Gashyantare 2023.

Bamwe mu basifuzi bari gusaba FERWAFA guha ibihano KNC nyuma y'amagambo arimo ibitutsi yavuze kuri mugenzi wabo Rulisa Patience
Umusifuzi Mpuzamahanga Rulisa Patience yatutswe na KNC, Perezida wa Gasogi United nyuma yo gutanga penaliti kuri Rutsiro FC, atemera no kwima ikipe ye penaliti yari yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages