Akenshi ibi bibazo iyo bibaye nta n’umwe wumva ko bimwerekeyeho ahubwo amakosa ashaka uruhande asunikirwaho abandi bakigira nyoni nyinshi kuri iki kibazo.
Ikiganiro Rirarashe cya Radio/TV1 cyo ku wa 10 Weruwe 2023, cyagarutse ku ngingo yo kunenga amakosa akorwa n’abayobozi b’amakipe ari na bo bagira ijambo rya mbere nk’abanyamuryango ba Ferwafa mu kubikemura.
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wibajije ikibazo, yavuze ko bagenzi be bayoboye amakipe bagomba kurekeraho kwiriza, na we atisize, kuko na bo atari ba miseke igoroye ku bibazo by’umupira w’u Rwanda.
Ati “Nubwo bisa nk’aho abantu bagiye babivuga ukundi bakabinyuza hirya no hino, munyemerere ndashaka kunenga imyitwarire mibi yacu twebwe abantu bari mu mupira w’amaguru cyane cyane ba perezida b’amakipe.”
Yakomeje agira ati “Nshobora kubivuga mukavuga ngo ariko KNC n’ibindi biraho, ndashaka kubivuga muri rusange, ubwo buri muntu arumvamo ibye. Dufite ikibazo gikomeye cyane cyo kwica umupira w’amaguru. Uyu munsi turavuga ngo Ferwafa irananiwe ariko ni twe tunaniwe kuyirusha.”
Umunyamabanga wa Ferwafa bavuga si we kibazo ndetse ntiyakabaye ikibazo
Yagaragaje ko ibyo bavuga byose aribyo bigaragaza ikibazo gikomeye cyane bafite, atanga urugero ku Munyamabanga w’Ishyirahamwe uhora wikomwa na bamwe muri bo.
Ati “Iyo twicara tukarira, bigaragaza ko mu mitwe yacu harimo ibibazo bikomeye. Uyu munsi iyo abantu bicara bakavuga bati ‘Muhire, Muhire, Muhire,….’ Ni iki ku buryo yananira aba perezida kandi aribo bakoresha be bakuru? Twirirwa tumwifatira mu gahanga, tukifatira mu gahanga Ferwafa.”
“Ese bimaze iki twebwe ubwacu kuticara, tugakora inama, ni yo twakora umwiherero w’iminsi kuko turi abagabo bashobora no kuwutera inkunga, tukavuga tuti reka tujye mu Karumuna kwa Perezida wa Rayon Sports tumareyo iminsi ibiri tuveyo tuvugutiye umuti ikibazo cy’umupira w’amaguru? Ni twe ubwacu dufite ikibazo gikomeye cyane.”

Kwiremamo ibice hagati yabo
KNC yagarutse ku kwicamo ibice kubarimo ko biri mu bidindiza iterambere ry’umupira w’amaguru no kudakemuka kwa bimwe mu bibazo.
Ati “Ni gute ejo Gasogi United izagaraguzwa agati, abafana ba Rayon Sports bakome amashyi kubera inyungu runaka, Rayon Sports na yo nigira ibibazo tugaruke natwe tuti nayo reka ibyumve, ntabwo tuzaba turi kurengera umupira. Nta nyungu iri mu kwiremamo ibice.”
“Ndi hano nka Perezida, ariko dufite uruhare runini mu kwica uyu mupira mu gihe tutaricara ngo turebere hamwe inyungu rusange z’abafana duhagarariye, tuzahura n’akaga gakomeye cyane, ikipe y’igihugu ihombe kurusha ibindi byose, Abanyarwanda babure ibyishimo.”
Kunenga imikorere mibi y’ubuyobozi wishyiriyeho ni ikibazo gikomeye cyane. Ibi ni byo KNC yagarutseho avuga ko kubiganiraho bigoye bitewe n’uko nta bumwe buri hagati yabo.
Ati “Nta musanzu dutanga kuko ni twe tubyica mu nyungu zacu kurusha inyungu rusange. Sinumva ko ushobora kuvuga ngo Ishyirahamwe rifite ikibazo kandi ari twe turishyiraho.”
“Guhangana mu kibuga bigomba kubaho ariko kugira ngo irushanwa ribeho. Ariko inyuma yabyo ni ryari wabona Mvukiyehe Juvénal yari yahura na Uwayezu, Kakoza, Nehemiya, Shema, Gahigi, Enock n’abandi. Ntabwo nzi ikibazo dufite kuko turajagaraye, ntiturahura na rimwe ngo tuganire twitumiye.”
Yongeyeho ko imbaraga zo gusenyana zo batajya bazibura, ariko izo kubaka umupira zo ntazo bafite.
Abaperezida bagize umupira w’amaguru akarima kabo
Umuyobozi w’abafana ba Gasogi United, akaba n’Umunyamakuru muri iki kiganiro, Angelbert Mutabaruka, yabajije KNC impamvu bivugwa ko hari igihe barwana ku nyungu zabo bagakora ibidafite aho bihuriye n’umupira w’amaguru.
Kakooza Nkuriza Charles yamubwiye ko atari ko abibona ahubwo biterwa nuko babikora mu nyungu rusange bitewe n’uburyo inzego z’ubuyobozi ziba zubatse.
Yagize ati “Ntabwo njyewe ari uko mbibona kuko dutegura ibintu dukurikije uko bikorwa n’uko ubuyobozi buba bwubatse. Ayo mayeri yose n’utundi tuntu, ntitujye kure tuvugishe ukuri abaperezida ni bo bakwiriye kubishakira umuti.”
“Twashyiraho amategeko ubwacu atugenga ndetse no mu myitwarire, bishobora gutuma duhana ibihano hagati yacu, kugira ngo bigende neza. Kandi bigenze gutyo ibibazo ntibyakongera kuba.”
Yongeyeho ko kuba buri munyamuryango atagira ijambo nk’irya mugenzi we bitewe n’urwego ikipe ye iriho nabyo biterwa no kuba nta mategeko ahamye yashyizweho abareba.
Ibi bibazo KNC yabigarutseho nyuma yo kugaragara kw’ibibazo mu guhuzagurika kw’imitegurire y’Igikombe cy’Amahoro itaravuzweho rumwe na bamwe mu banyamuryango ba Ferwafa.
Nyuma y’uko AS Kigali ifite irushanwa riheruka ivuze ko itazagikina, Gasogi United yacyikuyemo ivuga ko idashobora gukorera mu kajagari. Hari nyuma y’uko yashyizwe muri tombola y’icyiciro cy’ibanze kandi yarageze muri ¼ cy’irushanwa riheruka.
Nyuma y’aya makipe, Rayon Sports yikuye mu Gikombe cy’Amahoro na yo ivuga ko yananijwe, ariko nyuma y’iminsi ibiri isaba kugaruka iganiriye na FERWAFA.
Nta wakwirengagiza kandi uburyo Ikipe ya Gicumbi FC yasezerewe muri iri rushanwa nyuma yo gushaka gukinishwa imikino ibiri ikurikiranye mu gihe kitageze ku masaha 48.



Ibitekerezo 0