Yabitangaje abikomoye ku byagarutsweho muri Sena mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko, ku wa 22 Werurwe 2023, ahakomojwe ku ngingo ivuga ku manyanga avugwa muri siporo.
Mu kiganiro gica kuri Radio/TV One, Rirarashe, KNC yakoranye na mugenzi we Angelbert Mutabaruka, ku wa 23 Werurwe 2023, cyagarutse ku bibazo bivugwa muri ruhago y'u Rwanda.
KNC nk’umwe wagombaga kwitabira iyi nama yabwiye abayobozi ko ibibazo bitashira kandi hari benshi barwanya iterambere ry’umupira.
Yagize ati “Ndisegura kuba ntaritabiriye nubwo nari natumiwe na Sena ariko igitekerezo cyanjye ngitangira ku karubanda. Mwatwigirijeho nkana, numvise muri Sena bavuga, ariko hari ibintu bitazashoboka mu mupira w’amaguru mu gihe abantu batawuhaye agaciro. Aho umuntu ashobora kuza utazi aho aturutse, akaza gutoba ibintu abantu baba bashoyemo amafaranga yabo.”
– KNC ku birego byinjira muri Ferwafa n’ababitambamira
Perezida wa Gasogi United yavuze ko ibibazo bihora bitangwa muri Ferwafa ariko hari abasifuzi babyitambika ntibigire aho bigera kubera izindi nyungu bakuramo.
Ati “Twabonye ko no kujya kurega ntacyo bitumariye. Urarega, hari umuntu bita Aaron Rurangirwa uhita uza ati ‘uri kumva nyine, ibyo abivuga iyo ari nka Gasogi, ariko iyo ari Rayon Sports araberereka’.”
“Bavuga ko ifi yangirika ihereye mu mutwe. Muri Komisiyo y’Imisifurire hari abantu bakwiriye kuvamo. Umuntu witwa Rurangirwa Aaron niyigire mu bintu by’amashuri. Ntazabiyobora, ngo ajye muri Handball, ngo agaruke ajye no muri komisiyo ngo abishobore.”
Yongeyeho ko bashingiye ku myaka Rurangirwa Aaron afite, bagashingira ku buremere bw’inshingano afite no ku bindi bikorwa bya siporo abamo, adafite umwanya wo gutunganya ibintu biri mu misifurire.
KNC yavuze ko ko ikibazo cya mbere kiri mu misifurire ari Rurangirwa [ukuriye Komisiyo y’Abasifuzi] nubwo ngo iyo abivuze batangira kumurwanya no kumwiba mu kibuga.
Ati “Nimushake muzaze munyibe n’ubundi mwarabimenyereye. Ntacyo ndamira reka mbabwire. Rurangirwa Aaron, ubaye imfura wakwegura ukavuga uti “Njyewe Rurangirwa Aaron ndeguye”, mbivuze nk’umuntu ufite micro kandi nta n’uzambuza kuyivugiraho [kuko] ni uburenganzira bwanjye.”
Yatanze urugero rw’amakuru afite aho abantu bigeze kwicarana n’Umunyamabanga [Muhire] bari gusangira avuga ko ari yo mpamvu azakora
ikiganiro n’itangazamukuru.

– Ubugambanyi bukorerwa Gasogi United
KNC yavuze ko nta kipe kugeza uyu munsi yarenganyijwe kugeza aho iviriye ku gikombe usibye Gasogi United.
Ati “Uhagarikiwe n’ingwe aravoma, nzajya nza mbavuge, muzajye kundenga nzisobanura. Munyibe ariko igihe kizagera rubanda rubaseke musanze mwararuhiye ubusa.”
“Twarwanyije amavunja badushinja kwanga igihugu, bamwe muri twe turahamagarwa. Ndashima Imana ko uyu munsi bimeze neza. Twarwanyije abibye za Girinka n’abatekinika imihigo kugeza bikemutse, ntituzananirwa rero kurwanya inkozi z’ikibi n’iyo twaba inyeshyamba tukajya ku ruhande. Ubutaha nzakangurira abafite abagore, bajye babagira inama kuko ibi ni ugusebya umuryango.”

– Yasabye impinduka muri FERWAFA
Kimwe mu bibazo bitungwa agatoki muri ruhago Nyarwanda harimo n’imiyoborere, aho bamwe bagaragaza ko hari abakozi bikorera uko bashaka.
KNC yasabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, gukoresha ububasha afite agakora impinduka.
Ati “Hari abandi bantu barema agakomisiyo k’ishyirahamwe ry’abica ibintu no gucikamo ibice. Agomba kwegura na bo bakamukurikira. Mugabo [Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier] niba ushaka kuzana impinduka kuko Komite Nyobozi ifite uburenganzira bweguza Komiseri w’Imisifurire kuko ntabwo ashyirwaho n’Inteko Rusange.”
“Dore ko bavuga ngo KNC ndiriza, ibyabaye kuri Rayon Sports mwarabibonye. Ni nko kugura inyama umuntu akaza akazigushikuza. Ibyo abantu bavuga ku mukino wa Rutsiro mwarabibonye, ibyo byose reka duceceke. Njye nibaza niba banagenda bagahuma, bakavuga ngo dutegereje raporo ya komiseri.’’
Yagaragaje ko Komisiyo y’Imisifurire irimo akavuyo n’ubunyangamugayo buke kugeza n’aho usanga amakipe manini yisabira abasifuzi.
Ati “Urugero ku mukino wacu umusifuzi yashyizweho saa Sita z’ijoro. Uwadukoreye ibyo yadukoreye Nsabimana Célestin, muzi ko tutaba tubizi. Nimurebe umukino wacu na Rwamagana, nta kintu bavuga, ariko kuri Rayon Sports Umunyamabanga Muhire Henry yanditse kuri Twitter ngo ‘Turaza kubikurikirana’ kandi koko Bwiriza Nonati yarahanwe.”
Yahaye ubutumwa Nizeyimana Olivier ko natagira icyo akora azibukwa mu mateka nka perezida wirengagije bimwe mu bibazo yahasanze.
KNC ati “Uyu munsi niba wumva bidashoboka vuga uti ‘ndananizwa cyangwa simbishoboye ndeguye’. Urwane ku cyubahiro cyawe n’umuryango wawe kuko uri umushoramari.”

Nizeyimana yabwiwe ko afite ubushobozi ahabwa n’abanyamuryango bwo gufata ibyemezo bitandukanye.
Ati “Icya mbere abanze akubure ingwizamurongo afite hariya muri Ferwafa. Ibaze ahantu ujya ukabura uwakira abantu, wamuhamagara agatega akamoto ngo ahagusange. Ikigo kimeze gutyo ni bwoko ki?”

– KNC yise Umunyamabanga wa FERWAFA ‘indyarya’
APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino byari biteganyijwe ko nurangira abafana bareba uw’Igikombe cy’Isi [cyabereye muri Qatar mu 2022] ku mateleviziyo manini yari yateguwe ariko ntibyaba.
Agaruka kuri kirogoya yabayeho kuri uyu mukino, KNC yagaragaje ko habayeho kugambanirwa n’abakamufashije.
Yakomeje ati “Umwe mu bashinzwe umutekano mu Ishyirahamwe, yaragiye atanga itegeko ko ibyuma bitagomba kwinjira.”
“Byabaye ngombwa ko bahamagara mu Mujyi wa Kigali kuko ari bo ba nyiri stade ndetse n’abafatanyabikorwa ba Gasogi United. Uwo ushinzwe umutekano niba nibuka neza yitwa Jano, ni umufana wa Rayon Sports uba muri FERWAFA. Yanditse ku rubuga rwabo ngo murabizi ni KNC.”
Muri ibi bikorwa byose, Perezida KNC, yikomye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry avuga ko ari umwe mu batumye iki gikorwa kitaba.
Ati “Twananijwe kureba umupira. Ikibabaje dufite Umunyamabanga, Muhire Henry w’indyarya. Ibintu wabwiraga abantu bo mu Mujyi wa Kigali ntugire ngo sinabimenye. Birababaje kubona uwakabaye ari umuntu ufasha amakipe ari we uca inyuma akavuga ibindi.”
“Umuyobozi w’ibirori mu Mujyi wa Kigali, Rusimbi Charles, ni we wambajije ngo ibintu bimeze bite ko abantu mukorana aribo bakunaniza?”

KNC utajya aripfana yibukije abakozi ba FERWAFA ko atari umutungo wabo.
Ati “Ntiwakorana n’ishyirahamwe ubwaryo ririmo abantu bashaka kurwanya umunyamuryango kugeza arundutse. Hano iwacu abantu bazima baricara bakavuga ko bazamukanda kugeza apfuye. Ndashaka kugira inama Muhire, ntazongere kugira icyo avuga kuko byose aho avugira babingezaho.”
“Bazagende bampimbire ibyaha, abo bose bazahirima kuko Ferwafa ntabwo ari umutungo wa ba nyina. Niba udashobora gukorera abantu mu gihe baguhaye icyizere cyo kubakorera, igihe kizagera ku mihanda tuguseke.”
– Ibihugu byifuza kubona KNC muri Shampiyona yabyo
KNC yavuze ko ashoboye kwihangana kandi hari ibihugu birimo u Burundi, Centrafrique byifuza kumubona muri shampiyona zabyo.
Yagize ati “Reka mbahe ahubwo andi makuru, nkomeye mu mutwe kurusha uko nkomeye ku marangamutima. Mfite ubutumire bwo mu bindi bihugu byifuza ko njyanayo ikipe. Harimo n’izindi kipe bampera ubuntu kandi na Leta zaho zikemera kuguha itike zo kugenda no kugaruka.”
“Ibyo kuvuga ko ikipe atari iyanjye ari iy’umujenerari reka mbivugeho. Binyereka ubwenge bwabo budashobora kuzabarenza aho bari. Uyu munsi bapfa kuba bavuga ko atari iy’abo mu ishyamba. Bavuga ko ari iya Gen James Kabarebe ariko ntacyo bitwaye. N’iyi televiziyo na yo bayitwerera undi mujenerari, bayikuye ku wundi muntu.”

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 23, Gasogi United yari mu makipe ahatanira igikombe ariko ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37, irushwa 12 na APR FC ya mbere.
Graphics: Ntare Julius






Ibitekerezo 0